Bizumuremyi Radjab niwe ugiye gutoza Etincilles FC

Ikipe ya Etincilles yari imaze igihe idafite umutoza mukuru, yarangije kwemeza no kugirana amasezerano n’umutoza Bizumuremyi Radjab uzayitoza muri shampiyona itaha.

Bizumuremyi Radjab wigeze no gutoza iyi kipe mbere yo kwerekeza muri Rayons Sport, agarutse muri iyi kipe avuye muri mukeba wayo ukomeye Marines FC yatozaga muri shampiyona ishize.

Bizimuremyi ndetse ni umwe mu batumye Etincilles ibasha kubona umwanya watumye ishobora gusohokera igihugu mu mwaka wa 2010.

Dukuze Christian, perezida wa Etincilles FC yadutangarije ko ikipe yarangije gusinyana amasezerano y’umwaka umwe na Bizumuremyi Radjab ndetse ubu kaba yatangiye no gukoza ikipe.

Dukuze yagize ati “ twarangije gusinyana amasezerano na Bizumuremyi ndetse ubu yatangiye no gutoza ikipe ari kumwe n’abakinnyi tayari”.

Kugeza ubu ariko Etincelles iracyashaka umutoza wungirije. Dukuze Christian yatangarije Kigalitoday ko mu minsi itanu baraba bamaze kumubona.

Bizimuremyi Rajdab asimbuye Sogonya Hamiss watozaga Etincilles muri shampiyona ishize akaza gusezererwa habura imikino itanu ngo shampiyona irangire.

Zimwe mu nshingano zahawe uyu mutoza mushya harimo kugeza iyi kipe mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka