Lt. Col. Rugigana yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’ibihumbi 100

Lt Col. Rugigana Rugemangabo yahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, akaba yahanishijwe igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 ubwo urubanza rwe rwasomwaga kuri uyu wa gatatu tariki 25/7/2012.

Lt.Col.Rugigana yari ukurikiranyweho ibyaha bitatu byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kugambanira igihugu hamwe no guteza imvururu mu baturage abangisha ubuyobozi bw’igihugu buriho muri iki gihe; nk’uko byatangajwe n’urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe mu mujyi wa Kigali, rwasomye urubanza.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza ryamaze hafi amasaha abiri, Prezida w’urukiko Maj. Bernard Hategekimana, yanzuye ko icyaha kitahamye Rugigana ari icyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, naho ibindi bibiri bikaba bimuhama.

Lt. Col. Rugigana yahise asaba ijambo ashaka kugira icyo avuga, Prezida w’Urukiko amutegeka kubimenyesha ubwanditsi, kuko byahise bigaragara ko ari ubujurire akoze.

Ubwo urubanza rwari rumaze gusomwa, umwunganizi wa Rugigana, Maitre Godfroid Butare, yabwiye itangazamakuru ko biteguye kuburana ubujurire bw’uru rubanza, rusigaje kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Ikirenga honyine, ku itariki itaramenyekana.

Maitre Butare yagize ati: “Isomwa ry’uru rubanza turaryakiriye nubwo zimwe mu ngingo zarwo zitadushimishije, bitewe n’uko twari twagaragaje impungenge z’uko Rugigana ashobora kuba azira mukuru we Kayumba Nyamwasa, kandi icyaha ari gatozi.”

Urukiko rumaze gusoma urubanza rwa Rugigana.
Urukiko rumaze gusoma urubanza rwa Rugigana.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bugaragaza ko Lt. Col. Rugigana yifatanyije na Kayumba Nyamwasa hamwe n’umutwe wa FDLR, gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Prezida Paul Kagame.
Uyu musirikare mukuru (Rugigana) ntiyigeze akurwayo amapeti yose afite kugeza ubu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt. Col. Rugigana yasabwe na mukuru we Kayumba kwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda bitwa ko bafite “manunguniko”, barimo abatagira icyo bakora, abasirikare basezerewe (demobe) cyangwa se abasirikare batagira amapeti kandi bagombye kuyahabwa, ndetse n’abaturage birukanywe muri Gishwati.

Aba ngo ni abagombaga kwemera ko bazakuraho ubutegetsi, kandi nabo bagasabwa gushaka abandi baturage b’ingeri zinyuranye bazabayoboka.

Abatangabuhamya bane barega Lt. Col. Rugigana Rugemangabo, ariko akaba atabemera bitewe n’uko ngo atari abantu bo kwizerwa, ni Ndacogora Gakuba, Karinijabo Vianney, Tuyisenge Jean Claude hamwe na Ngabo Jilles.

Lt. Col. Rugigana yafunzwe by’agateganyo n’urukiko guhera mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2011, urubanza rwa nyuma rukaba rwarabaye mu muhezo tariki 26/06/2012.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka