Gatsata: Imodoka eshatu zakongokeye mu nkongi y’umuriro yibasiye igaraje
Igaraje rya Jean Burayima riri mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo ribasiwe n’inkongi y’umuriro tariki 24/07/2012 mu masaha moya za mugitondo, imodoka eshatu zirakongoka, moteri ibyiri z’imodoka n’ibindi bintu binyuranye bitikiriramo.
Iyo nkongi y’umuriro yatewe na sirikwi (short-circuit) y’ipoto y’amashanyarazi yari hafi y’igaraji yafashe imodoka imwe nayo ikongeza izindi; nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yambaye puraki 339 G na tagisi ntoya zitwara abagenzi (mini bus) ebyiri, imwe ifite puraki RAA 954 L n’indi yambaye RAA 326 P zari zirimo gukorwa mu igaraje n’ibindi bintu byose bifite agaciro ka miliyoni 16 byarakongotse bihinduka umuyonga.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimwa inkongi z’umuriro rikimenya ayo makuru y’inkongi y’umuriro ryihutiye gutabara rishobora kurokora imodoka umunani zashoboraga gutikira muri iyo nkongi y’umuriro.
Burayima yashimiye Polisi y’igihugu kubera uruhare yagize mu kurokora imodoka zindi zari guhitanwa n’uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, asaba ba nyiri amagaraje kugenzura insinga z’umuriro n’uburyo aho bakorera hashyizwemo umuriro w’amashanyarazi ndetse no gushyiramo za kizimyamwoto mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro zahitanya ibintu byinshi.
Supt. Badege ahamagarira abantu bose guhana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe kuko bifasha polisi gutabara hakiri kare ikarokora ubuzima bw’abantu n’ibintu bitararenga inkombe.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, inkongi y’umuriro yibasiye amaduka abiri mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 biratikira.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|