Uturere two mu burengerazuba turasabwa kugera nibura kuri 80% bya mitiweli bitarenze uku kwezi

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igihe Abanyarwanda bihaye cyo kuba bose bari mu bwisungane mu kwivuza kigere (tariki 25/02/2013), Guverinieri w’Intara y’Uburengerazuba arasaba uturere tukiri inyuma cyane mu bwitabire kwihutira gukemura icyo kibazo.

Mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, akarere ka Karongi konyine ni ko karengeje intego kari kihaye yo kugeza byibuze kuri 80% by’ubwitabire bwa mutuel bitarenze tariki 25/02/2013.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, ab’ubukungu n’abakozi ba mutuelle de santé mu turere, tariki 18/02/2013, Guvernineri Kabahizi Célestin yasabye abashinzwe mutuelle mu turere kuba baretse ibindi byose bakoraga bakabanza bagakemura ikibazo cya mutuelle ku buryo tariki 25/02/2013 izagera uturere twose twagejeje byibuze kuri 80%.

Iyo tariki ntarengwa yo kuba uturere tugomba kuba twageze nibura kuri 80% mu bwisungane mu kwivuza yashyizweho mu nama yabaye tariki 25/01/2013 muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Icyo gihe uturere twa Nyabihu, Nyamasheke na Ngororero, bari bakiri munsi ya 70%, ariko ubu ikigereranyo cy’intara y’Uburengerazuba kigeze hafi kuri 74%, kandi hari n’uturere turi hejuru ya 80%, urugero nk’akarere ka Karongi kageze kuri 96%; nk’uko Guverineri Kabahizi yabisobanuye.

Muri uku kwezi kwa nyuma kwa mutuelle, Intara y’Uburengerazuba ifite ingamba zo zo kwegera abaturage ku midugudu bakaganira nabo ntawe uhutajwe kugira ngo babashe kumva ko icyo gikorwa kiri mu nyungu zabo.

Akarere ka Nyabihu ni ko ka nyuma mu bwitabire bwa mutuelle de sante ariko umuyobozi w’akarere Twahirwa Abdoulatif yavuze ko nubwo bakiri inyuma, aho bageze ubu harashimishije ugereranyije n’aho bari bari ubushize kuko bari bafite 42% ku itariki 25/01/2013 ariko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu bageze kuri 64,28%.

Nawe ariko yemera ko habayemo intege nke cyane cyane mu nzego zo hasi nk’uko abisonanura agira ati: Habayemo intege nke cyane cyane ku rwego rw’umudugudu ariko ubu tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi kuko ntitwakwihanganira ko hari umuturage wacu wabaho ativuza kuko ni intego y’igihugu kandi icyizere ndagifite kuko tugiye kwegera abaturage tumanuke inzu ku yindi abaturage babe batanga ubwisungane mu kwivuza”.

Indi mpamvu yatumye hari uturere twasigaye inyuma nk’uko bisobanurwa na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, harimo kuba abaturage barasabwaga kwijyanira amafaranga ya mutuelle kuri banki kandi bikaba byari bitarajya mu mitwe y’abantu benshi.

Ubu buryo ariko ngo bwari bwiza kuko bwatumaga abantu bamwe batayishyirira mu mifuka yabo nk’uko hari aho byagiye bigaragara mu minsi ishize. Guverineri Kabahizi arakomeza asobanura uko bigiye kugenda:

“Ubu rero turashaka kwegera abantu tukaborohereza bakishyura amafaranga mu byiciro binyuze mu bimina kandi bakayatangira hafi batagombye kujya gushaka aho SACCO iri bikaba byabaca integer”.

Ku murongo w’ibyigwaga n’inama y’Intara harimo no kureba imwe mu mihigo ya 2012-2013 ikirimo utubazo, nk’umuhigo wo kubaka ikigo nderabuzima cya Matyazo mu karere ka Ngororero.

Guverineri Kabahizi Célestin yasobanuye ko hakirimo ibibazo bitarasobanuka hagati ya MINISANTE n’akarere ka Ngororero ariko ingamba zafashwe nuko bagiye kureba uko byasobanuka neza.

Undi muhigo ugifite ibibazo ni uwo kubaka amasoko abili mu karere ka Rubavu, ikibazo cyabaye hagati ya MINICOM na MINECOFIN amafaranga yari yaremejwe akaba atazabonekera igihe.

Indi mihigo muri rusange Intara ifite icyizere ko izagerwaho 100% haramuka habayemo ibibazo urugero nk’ibiza dore ko bikunze kwibasira Intara y’iBurengerazuba, cyangwa umuterankunga wagize ikibazo ku munota wa nyuma nabyo Intara ikazabigaragaza.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyabihu ho bakoresha umukwabu mu kureba abatarayitanga

kamana yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ikibazo cya mituel cyo kirakomeye:

abaturage bo muri iyo ntara ntiborohewe amatungo yabo abayobozi bayamaze bayagurisha ku ngufu, ndetse bakanihembamo ayo kuyashorera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leon yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka