Gusubira mu cyemezo cyo kudahinga amasaka ngo byaba ari ugusubira inyuma

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Karibata, aravuga ko icyemezo cyo kudahinga amasaha cyafashwe cyatekerejweho, kandi hagamijwe guharanira ko igihugu cyihaza mu biribwa, bityo kugisubiraho bikaba byaba ari ugusubira inyuma.

Ubwo hatangizwaga inama mpuzabikorwa y’intara y’Amajyaruguru, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yagarutse ku buryo hashize imyaka ine abaturage bigishwa ibyiza byo guhinga ibigori mu mwanya w’amasaka, nyamara bakaba batarabyakira neza.

Guverineri yavuze ko mu igenamigambi rya gahunda y’imihingire mu gihugu, amasaka yagenerwa umwanya muto kugirango ibyifuzo by’abaturage bishyirwe mu bikorwa ariko hatabangamiwe gahunda ziganisha ku kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Minisitiri Karibata aganira na bamwe mu bayobozi mu ntara y'Amajyaruguru.
Minisitiri Karibata aganira na bamwe mu bayobozi mu ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri w’ubuhinzi Dr. Agnes Karibata, avuga ko amasaka avuze byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, haba mu mirire gakondo ndetse no mu mihango itandukanye, haba iy’ubukwe ndetse n’ahandi.
Gusa ngo iki gihingwa ntabwo kigeze gifasha igihugu kwihaza mu biribwa.

Avuga ko hemejwe ko hashyirwa imbaraga mu guhinga ibigori handendewe ku buryo iki gihingwa gitanga umusaruro mwinshi, ndetse kikaba gifite n’amasoko yagutse cyane, ku buryo guhashya inzara biba byoroshye.

Ati: “Ntabwo twigeze twihaza mu biribwa ku buryo twavuga ko nta nzara mu gihugu mbere y’umwaka wa 2007 dutangira guhinga ibigori. Ntabwo amasaka yigeze atuma tuvuga ko nk’igihugu twihagije mu biribwa”.

Abayobozi b'uturere batandukanye bitabiriye uyu mwiherero.
Abayobozi b’uturere batandukanye bitabiriye uyu mwiherero.

Minisitiri Dr. Karibata, avuga kandi ko hanarebwe mu ruhando mpuzamahanga, igihingwa cy’ibigori kifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’umuhinzi ndetse n’ingano mu bihugu bitandukanye, bitandukanye n’amasaka, bityo amasaka akaba yahingwa ari uko ubuso bugomba guhingwaho ibihingwa byemeranyijwe burangiye.

Asaba kandi abayobozi b’uburere n’ab’imirenge igize intara y’Amajyaruguru gukomeza gukangurira abaturage akamaro ko guhinga ibigori, herekanwa inyungu zibonekamo, haba mu kuzamura ubukungu bw’umuhinzi ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwabyanga mwabyemera njye ndabona ikigori ari ingirakamaro!!!!!!!! Mureke duhinge ibigori bigira kash kandi biribwa mu buryo bwinshi ndetse byera na vuba ugereranyije n’amasaka, naho kuba avamo igikoma ne vous en faites pas ubu hari amata...........

Fumbira products yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Maze imyaka 59 mvutse, iyo ngenda mu muhanda abantu benshi bampa imyaka hagati ya 35 na 40, mwari muzi impamvu? nariye umutsima w’amasaka kuva ndi umwana muto kugeza ku myaka irenga 20, nkanywa n’igikoma cy’amasaka, maman iyo yabyaraga yanywaga ikigoma cy’amasaka, sogokuru wanjye yapfuye amaze imyaka 99 kubera rukacarara yasomezaga amata, none amasaka araciwe mu Rwanda! ni akaga mba ndoga Rwogera. Ibigori nabyo bifite akamaro ariko cyane cyane ku rugamba, bizwi n’inkotanyi. Ubu se ko turi mu mahoro, mwaretse abaturage tugahinga byose, amasaka n’ibigori? ubutaha muzaca n’ibishyimbo, n’ibindi n’ibindi....nukuri nimwumve abaturage.

yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

NTEKEREZA KO ABATURAGE TUTARI INJIJI BIGEZE AHO TUMARA IMYAKA 4 TUTAZI UMUMARO W’IBIGORI, NYAKUBAHWA MINISTRE REKA KUDUHITIRAMO, AHUBWO UTUYOBORE MUBYO TWIHITIYEMO.

NIYONZIMA yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

none imyaka 5 yose batarabona inyungu yoguhinga ibigori kuburyo babashyiramo imigozi ngo bareke amasaka! buriya ibigori ntacyo bibamariye.

umukene yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

none imyaka 5 yose batarabona inyungu yoguhinga ibigori kuburyo babashyiramo imigozi ngo bareke amasaka! buriya ibigori ntacyo bibamariye.

umukene yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Come on Minister! People are allowed to decide themselves what to plant. your job should only be supporting them. Njyanama zaba zimaze iki niba zidashobora kwemeza ibihingwa mu turere twabo? 4 years bahinga ibigori ntibarabona inyungu, so let me try something else!

Mabiendonga Mashokoro yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka