Gatsibo: Ibitoki ngo biri mu kato kubera Kirabiranya

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoko ku isoko kubera indwara ya Kirabiranya yatumye ibitoki bihagarikwa ku masoko hirindwa ko iyi ndwara yakomeza gukwirakwira.

Ubwo Kigali Today yageraga ku isoko rya Ndatemwa riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi ku wa mbere taliki 18/02/2013, twasanze mu isoko nta bitoki birangwamo.

Abaturage batangaza ko impamvu nta bitoki biri mu isoko ari uko ubuyobozi bwabahaye amabwiriza yo kutazana ibitoki ku isoko kubera indwara ya Kirabiranya ikomeje gukwirakwira mu duce tugize akarere ka Gatsibo.

Ni na ko byagenze mu isoko rya Rwagitima, kuko mu isoko ryaho na ho twasanze nta gitoki kiharangwa. Umwe mu bari mu isoko ati “Hashize nk’icyumweru kimwe tubujijwe kujyana ibitoki mu isoko ngo kuko bikwirakwiza indwara ya kirabiranya aho bigeze hose.”

Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi, Butera Jean Claude, yadutangarije ko nta kato kahawe ibitoki, ariko yemeza ko ikibazo cya Kirabiranya gihari, kandi ko bakomeje kugifatira ingamba mu kugihashya.

Yagize ati: “Ibyo ni amakuru mashya kuri twe ntacyo tubiziho. Icyemezo cyo gushyira mu kato gitangwa na MINAGRI hanyuma natwe tukabishyira mu bikorwa ariko kugeza ubu nta kato karangwa mu karere kacu.”

Iyi ndwara yibasira insina si mu Karere ka Gatsibo gusa yagaragaye, kuko ngo yibasiye n’uturere twa Kayonza na Rwamagana twose bivugwa ko ibitoki bihera byahawe akato kugeza ubu.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka