Kayonza: Abaturage ntibazongera gukenera kujya muri Parike y’Akagera gushaka amazi

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera buratangaza ko ikibazo cy’amazi cyakemutse ku baturage bajyaga muri Parike y’Akagera gushaka amazi yo gukoresha no kuhira inka zabo.

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera bwashyizeho uburyo bwo kuzamura amazi ava muri icyo kiyaga akagezwa hanze ya Parike, kugira ngo abaturage bayabone batongeye kuvogera Parike ndetse n’aborozi babone aho bashora inka za bo. Aborozi bubakiwe ikibumbiro kijyamo litiro ibihumbi bitatu by’amazi.

Hari imashini izamura amazi iyavanye mu kiyaga cy’Ihema ikayageza mu kigega kiri hanze ya Parike. Icyo kigega kijyamo litiro ibihumbi 10 z’amazi kikaba ari cyo kivamo amazi abaturage bavoma, kikanagaburira icyo kibumbiro inka zishokaho.

Inka zubakiwe ikibumbiro kijyamo litiro 3000 z'amazi.
Inka zubakiwe ikibumbiro kijyamo litiro 3000 z’amazi.

Nta kibazo cy’amazi kigihari haba ku baturage no ku nka nk’uko Jes Gruner uyobora Akagera Managemnet Company abivuga. Abaturage n’aborozi bakoresha ayo mazi na bo bavuga ko nta kibazo cy’amazi bafite kuko kuva ubuyobozi bwa Parike bwayageza hanze ya Parike atarabura ku buryo inka zarumanga cyangwa ngo abaturage bayabure.

Basaba ubuyobozi bwa Parike gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mashini izamura amazi itazahagarara gukora, kuko iramutse ihagaze gatoya bishobora kugira ingaruka haba ku nka kuko zarumanga ndetse n’abaturage bakabura amazi yo gukoresha mu buzima bwa bo bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Akagera Management Company yeretse minisitiri w'inganda n'ubucuruzi uko ikibumbiro gikora ubwo yasuraga Parike y'Akagera.
Umuyobozi wa Akagera Management Company yeretse minisitiri w’inganda n’ubucuruzi uko ikibumbiro gikora ubwo yasuraga Parike y’Akagera.

Umuyobozi wa Akagera Management Company avuga ko hari abakozi baba babikurikiranira hafi ku buryo hari icyizere ko nta kibazo cy’amazi kizabaho.

Moteri zizamura ayo mazi zikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kandi ngo hari abantu bashinzwe kubikurikiranira hafi kugira ngo ayo mazi atabura nk’uko umuyobozi wa Akagera Management Company abivuga.

Ubwo imirimo yo kuzitira iyo Parike yatangiraga, benshi mu borozi bagaragaje ikibazo cy’uko inka za bo zizagira ikibazo cy’amazi, kuko zashokaga mu kiyaga cya Ihema kiri muri Parike y’Akagera.

Jes Gruner, umuyobozi wa Akagera Management Company, yeretse minisitiri w'ubucuruzi n'inganda aho imashini izamurira amazi iyavana mu kiyaga.
Jes Gruner, umuyobozi wa Akagera Management Company, yeretse minisitiri w’ubucuruzi n’inganda aho imashini izamurira amazi iyavana mu kiyaga.

Uretse inka zashokaga zinyuze muri Parike, hari n’abaturage bakoreshaga amazi bavomye muri icyo kiyaga, na bo bahise bagaragaza ikibazo cy’uko bazayabura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka