Gahunda ya television mu tugari izafasha abaturage kugera ku iterambere

Gahunda ya Television ku tugari ni imwe muri gahunda zatekerejweho kugira ngo zizafashe abaturage kugera ku iterambere rirambye binyuze mu kumenya ibibakorerwa banabireba. Bamwe mu baturage barayishimiye kandi bumva izabageza kuri byinshi mu iterambere.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bavuga ko iyi gahunda ari nziza cyane kuko izabafasha kujya bakurikirana amakuru bakamenya uko u Rwanda n’isi bihagaze.

Bazumviraho aho iterambere rigeze n’uko utundi turere tugenda dukora mu rwego rw’iterambere bityo aho bakoze neza babafateho urugero barusheho kwizamura; nk’uko Liliane utuye mu murenge wa Mukamira yabidutangarije.

Iyi gahunda kandi izafasha mu kurushaho gutuma abaturage bamenya gahunda za Leta. Ikindi kandi, abaturage bazarushaho kuzitabira nk’uko Sostene yabigarutseho.

Yongeyeho ko iyo umuntu avuga umureba, bituma urushaho kumumenya ku buryo no mu bijyanye n’imitangire ya serivise, bizajya bituma umuntu ajya gusaba serivise umuntu azi yanabonye nabyo bikazafasha.

Umuturage wo mu murenge wa Muringa yavuze ko hari umuntu uba utazi na televisiyo uko isa, atazi ngo n’umunyamakuru ni muntu ki, ataranamubona, ibyo bizadufasha cyane, igihe izo televisiyo zizagera mu tugari.

Gahunda ya televisiyo mu tugari izafasha abaturage kumenya ibibakorerwa.
Gahunda ya televisiyo mu tugari izafasha abaturage kumenya ibibakorerwa.

Nubwo iyi gahunda ari nziza cyane ku baturage, bamwe mu baturage basanga hakiri imbogamizi mu duce tumwe na tumwe tutarageramo umuriro w’amashyanyarazi bakibaza uko iyo gahunda yazabagezwaho.

Bongeraho ko hari n’aho usanga hari utugari n’imirenge igifite imbogamizi cyane, hataragera umuriro w’amashanyarazi. Ibyo bikabatera kwibaza uko bizagenda.

Ku birebana n’ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda mu karere ka Nyabihu, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela, avuga ko mu mihigo bahize televiziyo 73 zizakoreshwa muri iyi gahunda.

Bakaba bateganya ko bizaba byarangiye bitarenze mu kwezi ka Kamena uyu mwaka. Gusa ikibazo kigihari akaba ari uko hagishakishwa uburyo hazakoreshwa televiziyo zifite uburyo bushya bugezweho “system digital”.

Ku birebana n’ahataragera umuriro w’amashyanyarazi, avuga ko bazabanza aho bawufite, ariko ikifuzwa kurushaho akaba ari uko n’ahandi wazahagera, mu gihe hari aho utaragera hakazabanza aho uri.

Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imirenge 12, utugari 73, n’imidugudu 473. Kakaba gafite ubuso bwa km2 535. Imwe mu mirenge yako ikaba igizwe n’imisozi miremire, indi ikaba ari iy’amakoro.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka