Nyanza: Inkubi y’umuyaga yasambuye ikigo cy’amashuli cya Gasoro abanyeshuli barindwi barakomereka
Ikigo cy’amashuli abanza cya Gasoro kiri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza cyibasiwe n’imvura ivanzemo umuyaga wasenye ibyumba by’amashuli bitanu ndetse n’abanyeshuli barindwi barahakomerekera ku gicamunsi cyo ku itariki 19/02/2013.
Jeannette ni umwe mu barimu b’icyo kigo warimo kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda ubwo umuyaga wibasiraga ishuli yarimo akaba avuga ko byari ibintu bidasanzwe.

Asobanura ko imvura yakubye akabifata nk’ibisanzwe bityo akikomereza isomo rye ariko hagati muri ryo yatunguwe no kubona igisenge kibaguye hejuru bagakwira imishwaro.
Agira ati: “Ubwo buri wese yatangiraga gukiza amagara ye nibwo banyeshuli bamwe bahise bahakomerekera”. Ibi byabaye no mu yandi mashuli yo muri icyo kigo amategura n’amabati byitura ku banyeshuli barimo biga.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuli abanza ya Gasoro butangaza ko bwihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’uumurenge wa Kigoma na Polisi kugira ngo babafashe kugeza abanyeshuli bari bakomeretse mu bitaro by’akarere ka Nyanza.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batandatu bohererejwe imiryango yabo naho umwe aguma mu bitaro kuko yari yazahaye kurusha bagenzi be bari kumwe; nk’uko Maniraguha Eliel umuyobozi w’ikigo cy’amashuli abanza ya Gasoro abivuga.
Avugana na Kigali Today uyu muyobozi w’ikigo yasobanuye ko inkubi y’umuyaga yibasiye ikigo cy’amashuli abanza ya Gasoro yabateje akaga gakomeye kuko abanyeshuli bahise bakusanyirizwa mu mashuli atangiritse bakaba barimo kuyabyiganiramo mu gihe bagitegereje ubufasha.

Mu byifuzo bifitwe n’ubuyobozi bw’iryo shuli harimo ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwabafasha kubashakira isakaro risimbura iryangiritse nibura ngo bigakorwa mu cyumweru kimwe hagamijwe kugira ngo abanyeshuli bakomeze amasomo yabo neza nk’uko byari bisanzwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|