Umunyamahanga uzakina mu Rwanda umwaka utaha agomba kuzaba akina mu ikipe y’iguhugu akomokamo
Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu banyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda usanga ari nta buhanga barusha Abanyarwanda, FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko muri shampiyona itaha, abanyamahanga bazemererwa gukina mu Rwanda ari abazaba bakina mu makipe y’ibihugu bakomokamo.
Ibi byatangajwe mu kiganiro Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwagiranye n’itangazamakuru ku wa kabiri tariki 19/02/2013, mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa kugirango umupira w’amaguru mu Rwanda urusheho gutera imbere.
Ingingo nyinshi zaganiriweho, wasangaga zikunze kugarukwaho kenshi mu nama iri shyirahamwe rigirana n’abanyamakuru, ariko icyabaye gishya ni itegeko rigiye gushyirwaho, ryo gusaba amakipe ko niba agiye kugura abakinnyi b’abanyamahanga, yajya azana abakinira amakipe y’ibihugu bakomokamo.
Nk’uko byagarutsweho na Boniface Nsabimana ushizwe amarushanwa muri FERWAFA, ngo icyo cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa muri shampiyona itaha kandi amakipe yose akabyumvishwa, kuko ngo bizafasha umupira w’u Rwanda kuzamuka.
Yagize ati “Politike yo kugabanya abanyamahanga muri shampiyona tugaha umwanya abakinnyi b’abanyarwanda tumaze igihe tuyitangije, ndetse uko imyaka igenda ni nako dukomeza kugenda tubagabanya.
Kubagabanya gusa rero nabwo ntabwo bihagije, ahubwo turashaka ngo n’abo tuzasigarana bajye baba hari icyo bashobora kwigisha abakinnyi b’abanyarwanda bakinana”.

Nsabimana avuga ko ibyo nibiramuka byubahirijwe, shampiyona y’u Rwanda izaba ikinwamo cyane cyane n’abaknnyi b’abanyarwanda, ndetse n’abanyamahanga bakeya ariko bafite ubuhanga bazasangira n’Abanyarwanda bigatuma nabo bazamura imikinire yabo, bityo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomera.
Kugeza ubu, itegeko rigenga abanyamahanga mu Rwanda ryatowe mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira, rivuga ko ari nta kipe yemerewe kurenza abakinnyi b’abanyamahanga bane ku rupapuro rwandikwaho abakinnyi 18 bemerewe gukina umukino.
Nk’uko kandi byemeranyijweho n’abanyamuryango ba FERWAFA (abahagarariye amakipe yo mu cyiciro cya mbere) ngo uwo mubare izagabanuka muri shampiyona itaha, buri kipe isigarane abakinnyi b’abanyamahanga batatu gusa, bakazaba aribo bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino.
Kugabanya abakinnyi b’abanyamahanga byakunze kugarukwaho cyane mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuga ko akenshi usanga ari nta kintu kinini bamariye amakipe yabo ndetse n’umupira w’u Rwanda muri rusange, mu gihe usanga aribo bahembwa amafaranga menshi, kandi bagatuma abakinnyi b’abanyarwanda badahabwa umwanya uhagije wo gukina, bityo n’ikipe y’igihugu igasubira inyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
None se amakipe yari yamaze gusinyisha abanyamahanga ikiringo kirenga umwaka Ferwafa izafasha mugutanga amafranga azasabwa kugirango bafute amasezerano?Mbaye nka Kalala babonye APR ari ntakigenda nabakinyi babanyrwanda bonyene bati reka turabe nabandi bakurikra.Ivyo Ferwafa igiye gukora ntahandi vyari bwabeho, mbegako hari ibihugu bisanganywe abakinyi benshi nka Congo, Bresil nibindi, APR canke Police nishaka umukinyi wo muri Bresil izagura Neymar? yewe uwo siwo muti nivyiza kugabanya abakinyi ariko kuvuga ngo turashaka abakinira ibihugu vyabo sivyo.
APR barayibeshyera abo rayor yazanye bo bayimariye iki?
ibi byose ni APR ibikora maze ferwafa ikabisyira mubikorwa, mumaze kubona ko abanyarwanda apr yazanye ntakigenda ko itazongera gukora kugikombe niba ikomeje gukinisha abanyarwanda, muti ntabanyamahanga keretse niba baikina mumakipe yibihugu? ibyo namafuti cyane, ferwafa, apr mwica umupira wo mu rwanda kabisa
ibi bizateza umupira wacu inyuma rwose...ferwafa ige inareba aho abandi bateye imbere bageze!!! mutwiciye umupira gusa... ubuse aba banyarwanda bakina muri belgique ko batabangiye gukina ngo ni abaswa badakina muri national bibuza belgique kuba ikomeye se???