Ngororero: Abaturage 5 baraburana ingurane ku mirima yabo bambuwe “kumukore wa Rwabugiri”

Niyitegeka Alphonse, Kabera Ferdinand, Ngirababyeyi Anastase, Hitimana Idephonse na Rusekampunzi Donatien, bavuga ko bamaze imyaka irenga 8 basaba ubuyobozi bw’akarere kubaha ingurane y’imirima yabo yashyizwe mu mbago z’ahantu nyaburanga hitwa kumukore wa Rwabugiri mu mumurenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero.

Nkuko abo baturage babivuga, imanza no kumvikana hagati y’icyahoze ari akarere ka Kageyo byatangiye kera ariko mu 2005 nibwo uturere twahujwe twitwa Ngororero batarishyurwa birangira bityo.

Niyitegeka Alphonse, umwe mu baburana ubwo butaka avuga ko imirima yabo yafashwe na Leta igashyirwa mu mbago zo kumukore wa Rwabugiri aho umuzungu w’umudage Von Goetzen waje mu Rwanda bwa mbere yahuriye n’umwaki Kigeri IV Rwabugiri.

Kumukore wa Rwabugiri hagaragara akazu ka gakondo gashaje cyane.
Kumukore wa Rwabugiri hagaragara akazu ka gakondo gashaje cyane.

Ababuranaga iyo mitungo bose bageraga kuri 6 ariko ubuyobozi bw’icyahoze ari komini Kageyo bwameye ndetse bunishyura umwe muri bo witwa Nyiranturo, nyuma yo gutsindwa mu rubanza, ariko abatarabashije kurega mu mategeko bakaba baratahiye kwizezwa kwishyurwa gusa ntibikorwe.

Ubwo butaka buburanwa ngo bwahoze ari ubw’ahari hatuye umwami, ariko abaturage baza kuhahabwa nyuma ndetse bamwe nka Niyitegeka bavuga ko babifitiye ibyemezo, ariko ubuyobozi buvuga ko abahatuye bihaye umutungo wa Leta.

Abaturage bavuga ko bambuwe amasambu n'ibikorwa biyarimo.
Abaturage bavuga ko bambuwe amasambu n’ibikorwa biyarimo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, yadutangarije ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kimaze imyaka myinshi kidakemuka, maze yizeza ko kitamara iminsi abarega badahawe igisubizo byananirana hakitabazwa inkiko.

Akarere ka Ngororero karateganya gutunganya aho hantu, hakubakwa amahoteri ndetse hagashyirwa n’inyamaswa mu ishyamba rihakikije naryo riburanwa na bamwe muri abo baturage, kugira ngo hakurure ba mukerarugendo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka