Abafite ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu muri CHUK

Umuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.

Kuvura ibibari bizabera ku bitaro bya CHUK i Kigali, kandi iyi servisi izakorwa ku buntu; abarwayi bakazajya bavurwa hakurikijwe ubukana bw’uburyo umuntu yazahaye kurusha abandi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibikorwa bya Operation smile muri Afurika, Kia Guarino.

Ati: “Icyo tugamije ni uko nta mwana uwo ari we wese ugomba kubaho ababaye, afite ipfunwe cyangwa ari mu bwigunge buterwa n’imiterere itameze kimwe nk’iy’abandi.” Abantu baziranye n’abarwayi b’ibibari barasabwa kubatungira agatoki Operation smile.

Yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira abakorerabushake bo muri Operation smile babarirwa hagati ya 50 na 60, bazaza kuvura ibibari no kwerekera abaganga bo mu Rwanda, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuvura ubwo bumuga, yemeza ko buri ku kigero gikabije mu gihugu.

Operation smile ivuga ko izavurira muri CHUK abarwayi b’ibibari babarirwa hagati y’100 -150, ku bantu bafite ibibari bari hagati ya 3,000-5,000 bari mu gihugu hose, abasigaye bakazakomeza kuvurwa muri gahunda y’imyaka ine uwo muryango uzamara uza gukorera mu Rwanda, wunganiwe n’abavuzi bo mu Rwanda bazaba barahuguwe.

Abahagariye Operation smile n'ibitaro bya CHUK basobanura uko kuvura abarwaye ibibari bizakorwa.
Abahagariye Operation smile n’ibitaro bya CHUK basobanura uko kuvura abarwaye ibibari bizakorwa.

Operation smile ngo uranateganya kuzakomerezaho gahunda yo kuvura ibibari mu bitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka.

Uyu muryango wa Operation smile uvuga ko umwana umwe ku 1000 avukana ibibari cyangwa afite ibyago byo kugira ubwo bumuga, butaramenyekana impamvu zose zibutera.

Zimwe muri izo ni uko ibibari ngo bishobora gukomoka ku mubyeyi w’umuntu wabirwaye, ku ihumana ry’ibidukikije ndetse n’imirire mibi.

Dr Immaculee Kamanzi, ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa muri CHUK, agira inama abantu kwitabira gahunda zirimo kujya kwisuzumisha umuntu atwite, gufata indyo yuzuye no guharanira kuyibona, harimo kwitabira kugira akarima k’igikoni mu rugo.

Sosiyete y’itumanaho MTN nayo yemeye gufasha Operation smile, mu kuyihuza n’abarwayi b’ibibari hakoreshejwe kuboherereza ubutumwa bugufi bubamenyesha uko gahunda yo kuvura iteye, ikaba kandi ngo yaratanze amadolari y’amerika ibihumbi 10 nk’inkunga yo gufasha mu buvuzi bw’ibibari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka