Muhanga: Umukecuru n’umusaza bamaranye imyaka irenga 30 batabanye neza
Mu mudugudu wa Ruhina mu kagari ka Ruli kari mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga hari umusaza n’umukecuru bamaranye imyaka irenga 30 babana nk’umugabo n’umugore ariko bakavuga ko nta mahoro bari bagira bari kumwe kuko umwe asagarira undi.
Umukecuru witwa Nakabanye Laurencia wavutse mu mwaka w’1954, ubwe avuga ko umugabo we witwa Nsanzabaganwa Medard wavutse mu w’1949, atigeze amuha amahoro kuva yakagera mu rugo rw’umugabo we mu mwaka w’1972 kuko ngo nyuma y’amezi atatu gusa akiri umugeni yahise yahukana kubera ko atagize ukwezi kwa buki nk’abandi ahubwo yagize ukwezi ko gukubitwa gusa.
Nakabanye avuga ko kuva yashakana n’uyu mugabo ahora amushinja ko azana abandi bagabo muri uru rugo bakamusambanya ariko ngo siko biri kuko ngo nta mugabo wundi uyu mukecuru yari yazana muri uru rugo ndetse ngo nta n’uwo yari yasanga hanze ngo babonanireyo.
Uyu mukecuru avuga ko ahubwo uyu mugabo ariwe ujya mu bandi bagore hanze cyane cyane kandi ngo ajya mu ndaya. Ikindi bavuga bakunze gupfa ni uko umugabo ashinja umugore we ko yaba akoresha amarozi ariko ngo ibyo byose ni ibinyoma nk’uko byemezwa na bamwe mu baturanyi.

Aha abaturanyi bakaba bavuga ko uyu mukecuru arengana kuko ngo uyu mugabo ahubwo ariwe ufite amakosa kuko ngo hari n’ubwo uyu mukecuru cyera akiri muto yigeze kwirukanwa n’umugabo amushinja amarozi nyuma baza gusanga ni imitwe umugabo yatekaga kugirango amwirukane.
Nakabanye avuga ko umugabo we kuva cyera yamusebeje mu bana be ndetse ngo ubu bigeze aho ko amusebya mu buzukuru babo no mu buzukuruza.
Agira ati: “birababaje aho bigeze aha kuko ntabwo byumvikana ukuntu ajya mu bana noneho ubu ageze no mu buzukuru ngo ndasenzanya umuntu w’umukecuru kuko?”
Aha ariko umusaza akaba ahakana ibi byose ashinjwa kuko ngo atajya akubita umugore, inkovu umugore yerekana ko yakubishwe n’umugabo we, ngo ni ubumuga asanganwe kuva cyera.
Uyu musaza yemera ko anywa inzoga nyinshi zituma akora amakosa menshi. Kuri ubu Nakabanye na Nsanzabaganwa bafitanye imbyaro icumi, abuzukuru 10 n’umwuzukuruza umwe. Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko ntako butagize ngo bunge uyu muryango ariko ngo bahora bashwana buri gihe.
Umuyobozi w’umurenge wa Shyogwe ari naho uyu muryango utuye, Ndejeje Francois avuga ko uyu ari umwe mu miryango izwi cyane muri aka karere kuko iri ku rutonde rw’ingo zibanye nabi muri aka karere.
Nawe atangaza ko babagira inama kenshi bifashishije ubuyobozi bwite, imiryango yatowe ko ibanye neza, imiryango yegamiye kuri Leta n’itegamiye kuri Leta n’abandi.
Kuri ubu mu murenge wa Shyogwe imiryango ibarizwamo amakimbirane igera kuri 23 mu gihe umwaka ushize yabarizwaga muri 85.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ingo nyishi cyane zubakiye kubibbazo ndetse ntamunezero waharazwe namba gusa nukubona bucya bukira naho abantu beshi ntamuzo uzirangwamo haba izakera cg se nizubu byose ntaho shitani atagezeeeeeeeeeee
Nibadatandukana bizarangira umwe yambuye undi ubuzima!! Biragaragara ko batigeze bahuza pe! Bazabafashe batandukane sinon hazavamo ubwicanyi, habeho imfubyi nyinshi, undi afungwe burundu!!!