Abakiristu bo muri Paroisse ya Mushaka bahemukiwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tariki 15/12/2012, bahurijwe hamwe n’ababahemukiye bafungiye muri gereza nkuru ya Cyangugu mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Siborurema Jean Marie Vianney w’imyaka 30 na Nzabahimana Jean Baptiste w’imyaka 25, bafashwe bavuye kwiba umucuruzi bitwaje imbunda nto yo mu bwoko bwa Pistolet mu ma saa yine z’ijoro rishyira tariki 15/12/2012.
Umukino uzwi ku izina rya Damu (jeu de dames) ni umwe mu mikino ifite amategako ayigenga yoroshye kuyafata kandi n’imikinire yawo ikaba itagoranye cyane nubwo abahanga bavuga ko bisaba ubwitonzi no gutekereza ku mukinnyi wifuza gutsinda.
Marie Claire Mutegwaraba yituriye mu nzu isakaje amahema ariko hashize amezi ane yizejwe n’ubuyobozi bwa Banki ya y’abaturage ishami rya Nyagatare, bwari bwizeje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa azaba yamaze kubakirwa inzu akava muyo yarimo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iyi minsi y’isozwa ry’umwaka, nta kibazo cy’umutekano mucye bafite, nk’uko mu minsi ishize byari byifashe.
Madame Jeannette Kagame wakiriye abana muri Village urugwiro, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka, yabasabye guteza imbere impano zitandukanye biyumvamo, kugira ngo bazibe icyuho cy’imirimo ya ngombwa ikenewe mu gihugu.
Urubyiruko rugera ku 180 rwasoje amasomo y’Itorero mu Karere ka Nyagatare, rwiyemeje kuba abatoza b’izindi ntore mu tugari no mu n’imidugudu yabo, nyuma y’itorero ryaberaga mu Murenge wa Matimba.
Hirya no hino mu karere ka Ngororero abaturage barasabwa kutangara ku birebana n’umutekano, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.
Abakora ubucuruzi buzwi ku ubucuruzi bw’agataro bashinjwa ko batita kwisuku y’ibyo bacuruza, cyane cyane ibihita ako kanya kuko ngo iyo bageze aho bacururiza babirambika aho babonye bitewe n’aho bahuriye n’umukiriya.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, arasaba uturere twakoresheje abaturage mu kubaka amashuri y’imyaka 9 na 12 ntitubishyure, ko twabishyura mbere y’uko batangira ibindi bikorwa.
Umupadiri w’Umutaliyani yatangarije abakirisitu bari baje mu misa ko agiye kurongora ndetse umugore we akaba yenda kubyara. Iyo misa ikaba yariyo ya nyuma asomye mu buzima bwe, nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rubitangaza.
Sosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda mu karere ka Nyamasheke “CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION”, yateye inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda Urwunge rw’Amashuri rwa Nyanza.
Abasirikari b’Abanyarwanda ba batayo ya 33, basanzwe babarizwa muri batayo ya 71 y’abarwanira ku butaka mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur, bahawe imidari y’ishimwe nyuma yo kumara amezi arindwi muri ubu butumwa.
Mu karere ka Huye haravuga ubutekamutwe bw’abantu basigaye bacuruza amazi mu tujerekani twagenewe amavuta, kuko nta muntu ushobora gufungura ngo arebe ikiri imbere, ubutekamutwe bwibasira abacuruzi n’abaguzi.
Nyuma y’uko akarere ka Muhanga kamaze igihe gito gashyize amatara ku mihanda mu rwego rwo kongera umutekano mu mujyi wako, kuri ubu aya matara yanze kwaka kuko EWASA yabuze umuriro uhagije.
“Ndekera internet!” Iri ni ryo jambo televiziyo ABC News yatangije inkuru yayo ivuga uburyo Leta Zunze Ubwumwe z’America (USA) zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano ya Loni yo kugenzura ikoreshwa rya internet.
Inama y’umutekano yaguye y’Umurenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14/12/2012, yemeje ko utubari tugomba gufungura guhera Saa Cyenda z’amanywa tugafunga saa Mbiri z’ijoro, andi masaha tukaba dufunze.
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu mu karere ka Kamonyi, ruremeza ko kuba umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge wiganjemo urubyiruko, bizaborohera kubegera babakangurira ububi bw’ibiyobyabwenge kuko babibonamo nka bagenzi ba bo.
Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri kivu y’Amajyepfo bamerewe nabi n’abagenzi babo aho bababuza kujya iwabo bavuye mu ngendo, kuva kuwa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 12/12/2012.
Abaturage batungiye agatoki abari bitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano yaberaga i Kigali, bavuga ko abarwayi basigaye barara mu ma koridoro y’ibitaro, kubera ubuto bwabyo, ubwinshi bw’abantu n’imitangire ya serivisi itanoze.
Inzego ziyobowe na Ministeri y’Umutungo kamere (MINIRENA) n’ikigo gishinzwe iterambere cy’u Buhollandi (SNV), basaba ko imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi ikwiye kujyana no kongera ibikorwa byo kuyabungabunga, kugira ngo adahumana cyangwa akaba mucye.
Amafaranga aturuka ku migabane igurwa n’abantu mu bigo bitandukanye, ubwiteganyirize n’ubwishingizi by’igihe kirekire, ndetse n’umusanzu w’ikigega Agaciro Development Fund ari byo bizashingirwaho mu kunganira gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Abenshi mu miryango 200 yasezeranye mu murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi tariki 14/12/2012 bemeza ko bitabiriye gusezerana kubera ko bemerewe gusezerana ku buntu nyuma y’igihe kinini babana bitemewe n’amategeko.
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yerekeza i Bukavu muri RDC yaguye mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Pindura ku mugoroba wa tariki 13/12/2012 ariko nta muntu wagize icyo aba.
Abagabo 5 n’abagore 2 bo mu murenge wa Nyakarenzo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu kwiba miliyoni muri depot y’inzoga bakoresheje imbunda mu ijoro ryo kuwa 13/12/2012, muri Centre ya Bambiro mu murenge wa Nyakarenzo.
Umugabo witwa Eugene Cernan ufite imyaka 78, kuri uyu wa 14/12/2012 arizihiza imyaka 40 ishize akandagiye ku kwezi. Cernan yageze ku kwezi akurikiye Neil Armstrong witabye Imana tariki 25/08/2012 afite imyaka 82.
Abatorewe gusimbura abatakiri mu nshingano mu rugaga rw’abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko intego zabo ari ugukora ubuvugizi no guha agaciro ibitekerezo bya buri munyamuryango hagamijwe iterambere ry’urugaga.
Ubujura n’urugomo hifashishijwe intwaro ntoya bikomeje gufata indi ntera mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo. Ni muri urwo rwego mu ijoro rishyira tariki 14/12/2012 irondo ryataye muri yombi ibisambo n’inzererezi 63.
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Burkina Fasso, Luc-Adolphe Tiao, aravuga ko ibigwi bya Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda ari indashyikirwa, ndetse u Rwanda na Afurika nzima bikaba bikwiye kwishimira ko bifite umuyobozi nka Paul Kagame.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ry’amagare ‘‘La tropicale Amissa Bongo 2013’, izaba igizwe n’abakinnyi bakiri batoya, bakazayoborwa n’umukinnyi umwe ukuze Nathan Byukusenge; nk’uko byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer.
Umusanzu umaze gutangwa mu kigega Agaciro Development Fund ungana na miliyari 25 na miliyoni 677, harimo miliyoni 2 n’ibihumbi 100 yatanzwe binyuze mu butumwa bugufi 4200 bwoherejwe kuri telefoni zigendanwa.
Umutoza wa Rayon Sport wungirije, Ali Bizimungu, afite icyizere cyo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda, ubwo bazaba bakina umukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ku cyumweru tariki 16/12/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, taliki 14/12/2012, Babyukiye mu gikorwa cyo kwipimisha icyorezo cya SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bafate ingamba bazatangirana umwaka wa 2013.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo VISA International bari gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga bukomeye buzafasha Abanyarwanda kujya bahaha bakishyurana, bakanahembwa kandi badakoze ku mafaranga mu ntoki zabo.
Umusatirizi witwa Godfrey Chitalu ukomoka mu gihugu cya Zambiya yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mupira aho yatsinze ibitego 107 mu mwaka w’i 1972.
Tagisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya International yagwiriwe n’igiti ku gicamunsi cyo kuwa 13/12/2012 ahitwa mu Kintama, Akagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ariko Imana ikinga akaboko abagenzi bavamo amahoro.
Abavandimwe batatu, abakobwa babiri n’umuhungu batuye mu Mudugudu wa Bunyeronko, Akagali ka Gakindo, Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke bavutse ari ibikuri ariko ntibibabuza kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi bakabasha kwitunga.
Abahanzi Peter Okoye na Paul Okoye (P-Square) bo muri Nigeria baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 13/12/2012, bakoresheje indege yabo bwite (private jet).
Paul Bisengimana wabaye Umuyobozi wa Komini ya Gikoro mu cyahoze ari Prefegitura ya Kigali Ngali na Omar Serushago wari ukuriye Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda batarangije igice kinini cy’ibihano byabo.
Nubwo ikibazo cy’abanyeshuri ba Institute Superieur Pedagogique de Gitwe (ISPG) kicaje inzego z’itandukanye, cyakomeje kuburirwa umuti bikaba bigaragara ko hagikenewe izindi mbaraga kugirango kirangizwe mu nzira nziza.
Nubwo nta muntu urabasha kumenya impamvu ibitera, ubushakashatsi bugaragaza ko Abayapani baramba kurusha abandi bantu ku isi.
Abanyafurika y’Epfo bemeza ko Nelson Mandela niyitaba Imana igihugu cyabo kitazasubira inyuma nk’uko benshi babikeka kandi ngo kuvuga ko Africa y’Epfo yasenyuka Mandela aramutse atabarutse ari ukumusuzugura no kudaha agaciro ibyo yaharaniye.
Umusore witwa Manishimwe Berchmas, utuye mu mudugudu wa Gikwege, umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, avuga ko akazi akora ko kudoda inkweto kamuteje imbere, kuko ubu atunze inka eshatu.
Abantu batatu harimo nyiri kuyikuramo, uwamurangiye uzayimukuriramo, n’umuganga ukekwaho kuyimukuramo, bose bafungiye kuri polisi ya station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 12/12/12, bakekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.
Umuhanzi witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney agiye gushyira ahagaragara Filime yitwa “Umubiri w’Inkotanyi” igaragaza amateka y’urugamba rwa kubohoza igihugu ndetse n’amateka ya FPR kuva mu mwaka 1987 kugeza mu mwaka wa 2012.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umukobwa witwa Ashlyn Blocker w’imyaka 13 y’amavuko yarwaye indwara idakunda kubaho ndetse ngo bivugwa ko aribwo bwa mbere igaragaye muri icyo gihugu yo kutumva ububabare.
I Kigali hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu, yateguwe n’umuryango wa Gikirisitu, World Relief, yagi ahuriyemo abana 27 baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, bigishwaga kwirinda amacakubiri ashingiye ku miterere y’umuntu.
Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, arahamagarira abatuye mu Rwanda kwitabira gahunda yo gutura mu mudugudu kandi bakayikunda kuko ifitiye buri wese akamaro kandi ikaba itazasubira inyuma.