Ibitaro bya Kanombe bigiye kuba ibitaro by’icyitegererezo mu karere

Ministeri y’ingabo (MINADEF) iratangaza ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bifite gahunda yo kuba ibitaro by’icyitegererezo mu karere kose, ku buryo byagabanya umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga.

Ubwo bagezaga ku nteko ishinga amategeko ibirebana n’ingengo y’imari iyi Ministeri igenerwa, Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, yabwiye abadepite ko ibi bitaro bikeneye ibintu byinshi bishingiye ku mikoro ariko icyo cyerekezo cyo ari ndakuka.

Yagize ati: “Dufite icyerekezo cy’uko ibi bitaro bigomba kuba ibitaro by’icyitegererezo ku buryo byazagabanya ingendo n’amafaranga Abanyarwanda batanga bajya kwivuza mu mahanga”.

Minisitiri Kabarebe yakomeje avuga ariko ko hakenewe imbaraga nyinshi ndetse n’amikoro kugira ngo ibyo bizagerweho.

Ati: “Birumvikana turasabwa guhugura amaganga benshi baminuje muri service zitandukanye (specialists), bizasaba ibikoresho byinshi n’ubu turavugurura, ndetse no gutira abaganga ahandi mu gihe tuzaba dutegereje abacu bahoraho”.

Hagati aho ariko, Ministeri y’ingabo yagaragarije abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, ko hakiri ikibazo kirebana n’imishahara y’abakozi b’ibi bitaro.

Colonel Dr Ben Karenzi uyobora ibi bitaro, yavuze ko ibi bitaro bifite icyuho cy’akayabo ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 mu mishahara y’abakozi bagera kuri 790 ibi bitaro bikoresha.

Aba bakozi ngo bahembwa amafaranga atajyanye n’uko imishahara yagenwe na Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo. Iyo mishahara kandi ntihwanye n’iy’abakozi b’ibindi bitaro bikuru mu gihugu nka King Faisal Hospital na CHUK.

Abadepite bagize iyi Komisiyo, bagaragaje ko bagiye gukora ubuvugizi ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, bigahabwa ayo mafaranga bikeneye ngo kuko byifashishwa n’umubare munini w’Abanyarwanda cyane cyane baturuka mu bice by’icyaro.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

RMH NIBITARO BITAKIRI KURWEGO RWO GUGERANYWA NIBYO MU RWANDA AHUBWO BIGEZE KURWEGO RWA EAC NO MURI AFRICA MURI RUSANGE ,UREBYE SERVICE YIHUSE KANDI INOZE ITANGWA NA BA DR BA SPECIALISTS MU BISATA BITANDUKANYE UREBYE INSPECT AND INSPECT AND INSPECT AGAIN IKORWA N UBUYOBOZI BWA RMH BURANGAJWE IMBERE NA DR COL BEN KARENZI ,BYAKARUSHO SEVICE UGERAMO UKUMVA URANYUZWE LABORATOIRE Y IBITARO BYA RWANDA MILITARY HOSPITAL UBURYO WAKIRANWA UBWUZU UGAHABWA SERVISE NZIZA YIHUSE BIGARAGAZA KO KOKO IBYA RDF BYOSE BIBA ARIBYAMBERE KANDI NIMUGIHE RDF NTIYAGIRA UBUYOBOZI BUSOBANUTSE NGO NA RWANDA MILITARY HOSPITAL NGO IBURE GUSOBANUKA IMANA NIHE IBITARO GUKOMEZA GUTSIMBATARA MURWANDA MU KARERE NDETSE NO MURI AFRICA MURI RUSANGE. AMIN

R SAID M yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda ni intangarugero kuko abakozi babyo bakorana ubwitange kandi bita ku barwayi baje babagana. Nta kabura imvano burya kuko bifite n’umuyobozi ukwiye kandi ushoboye. Bravo Col Ben Karenzi...

aliasm yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

it’s wonderful to treat people as human being.
may God bless you!

kiki yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Mubiteho bitubere igisubizo,
kuko bakorana ubushake n’ubwitange baharanira ubuzima bw’abanyarwanda.

nzabaranda jmv yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Kutivuriza I Kanombe nuguhomba pe!

Andrew yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Njyewe ntabeshye nta bindi bitaro nabonye bifite imikorere yihuse uko babishoboye nk’ibi bitaro..mu by’ukuri abakozi nibahabwe agatubutse maze urebe ngo imikorere irikuba 2 kandi nibyo bikenewe by the way.

wariraye yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ibi bitaro ndabyemera cyane mu mpande zose. haba kwakira abarwayi , kubavurana ibakwe ndetse no gutanga imiti ihwanye n’indwara zirwawe n’abaje babigana, aha ntitwakwirengagiza ko hari na bimwe mu bitaro bitanga imiti ya nikize!! Bravo K.M. Hospital..

salaama yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka