Abakina Cricket basuye urwibutso rwa Ntarama biga byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakina umukino wa Cricket mu Rwanda baratangaza ko gusura urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera bitumye biga byinshi mu mateka yayo.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket, Haba Charles, yavuze ko aho bakinira uwo mukino mu kigo cya ETO Kicukiro bamenyeko habereye amahano ndengakamere bigatuma bifuza kumenya byimazeyo amateka ya Jenoside.

Ati “Abana bakina Cricket usanga baravutse nyuma ya Jenoside, abandi ni abanyamahanga biganjemo Abahinde, n’abandi Banyarwanda bakuze babaga hanze y’u Rwanda ariko ibyabereye mu Rwanda bidukora ku mutima kandi tuhigiye byinshi ku mateka ya Jenoside”.

Abakinnyi ba cricket ku rwibutso rwa Ntarama.
Abakinnyi ba cricket ku rwibutso rwa Ntarama.

Haba Charles yatangaje ko biboneye uko Jenoside yaje kandi n’uko byagenze. Avuga ko abacitse ku icumu, babuze ababo ariko ko bakiriho kandi ubu bagenda bigira. Ati “uhereye kuri ibyo isomo ni uko ibyabaye bitazongera ukundi mu Rwanda ndetse no ku isi yose”.

Ushinzwe gusobanurira abashyitsi amateka y’ibyabereye ku rwibutso rwa Ntarama, Uwitonze Bellancille, yababwiye amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’abami kugeza abakoroni baje noneho hakaza kugera ubwo haza amacakubiri mu Banyarwanda azanywe n’abakoroni, Abanyarwanda bamwe batangira guhezwa no gucibwa mu gihugu kandi bikorwa na Leta yari iriho.

Ati “mu mwaka wa 1959, Leta yari iriho yatuje Abatutsi mu Karere ka Bugesera ari ukugira ngo babikize kuko hari ahantu habi hari mu mashyamba inyamanswa ari zose ndetse n’isazi yitwa Tsetse yaryaga umuntu agahita yitaba imana mu gihe gito.”

Beretswe irangamuntu n'ibikoresho byari bifitwe n'abari bahahungiye.
Beretswe irangamuntu n’ibikoresho byari bifitwe n’abari bahahungiye.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 1992 hishwe Abatutsi abandi bahungira muri za Kiriziya ariko abicanyi ntibabasangayo bararokoka.
Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abatuye mu Bugesera bafashe icyemezo cyo guhungira mu nsengero kuko mbere ntawabasangaga mu mazu y’Imana ariko ntibyabahiriye kuko abicanyi biciyemo abarenga 5000.

Abari bahasuye beretswe ibikoresho byakoreshejwe bicwa, imyenda y’abarokotse ndetse n’imibiri y’abahasize ubuzima.

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Ntarama bashyikirije ibiribwa, amafaranga ndetse n’imyenda yo kwambara abatuye mu mudugudu w’Amizero.

Charles Haba uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket.
Charles Haba uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket.

Uhagarariye abatuye mu mudugudu w’Amizero, Gatete Jean Paul, yashimye igikorwa kigaragaza ubuvandimwe bakorewe. Avuga ko kubasura bibakomeza kandi ko aribyo bituma bakomeza kubaho ndetse n’abarimo kwiga bakabasha gukomeza amashuri neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka