Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora

Abinyujije mucyo yise “umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”, umuhanzi Kizito Mihigo ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora, yataramiye Abanyangoma tariki 16/06/2013 abakangurira kwitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.

Ubutumwa Kizito Mihigo yabutanze mu ndirimbo ze ndetse no mu ijambo yagejeje ku bari ku kibuga cy’umupira cya Paroisse Gatorika ya Kibungo. Mu ijambo rye Mihigo Kizito yabwiye Abanyangoma ko amahoro atari ikintu kizana ahubwo ko aharanirwa, ko buri wese abigiramo ururhare.

Yagize ati “Amahoro abaho kuberako buri wese yagize uruhare mu kuyubaka, buri wese afite ikintu agomba gukora. Amahoro ntiyizana araharanirwa. Kimwe mubyo tugombwa ni ukwishyiriraho abayobozi beza.”

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri baratamurutse karahava n'umuhanzi Kizito.
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri baratamurutse karahava n’umuhanzi Kizito.

Umuhuzabikorwa w’akomisiyo y’amatora n’uburere mboneragihugu mu turere twa Kayonza na Ngoma, Mukabagirishya Constance, yavuze ko imyiteguro ku gukangurira Abanyangoma kuzitabira amatora bayigeze kure.

Yagize ati “Tumaze guhugura inzego nyinshi, abanyamashyaka, abavuga rikijyana n’abandi kugikorwa cyo kwitabira amatora y’abadepite. Abandi bantu nabo tubakangurira kuzatora ingirakamaro binyuze mu bitaramo nk’ibi bibakurura tukabaheramo ubutumwa.”

Abitabiriye iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi nk’Ama G The Black, Sofiya ndetse na Kizito nyuma yo guhabwa ubutumwa ku matora n’uruhare rwabo kugirango azagende neza, babajijwe ibibazo bitandukanye maze abatsinze bagahabwa ibihembo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka