Friends of Nyungwe, igisubizo ku bukerarugendo bushingiye ku muco gakondo

Koperative yitwa Friends of Nyungwe (inshuti za Nyungwe) ikorera mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe yakoze umushinga w’ubukerarugendo bushingiye ku muco w’u Rwanda (Kitabi Cultural Village) werekana bimwe mu byarangaga ubuzima bw’Abanyarwanda bo ha mbere ndetse na bimwe mu bigaragara ubu.

Abasuye Kitabi Cultural Village basobanurirwa amateka y’ubwami bwa kera ndetse bakanatemberezwa mu mazu y’ibigonyi yubatswe nk’uko ay’abami yabaga yubatse, itorero rikababyinira imbyino nyarwanda, n’ibindi byakorerwaga i bwami; nk’uko twabitangarijwe na Munyakayanza Faustin, perezida wa koperative Friends of Nyungwe.

Abakerarugendo kandi ngo bashobora guhitamo gutemberezwa mu mirima y’icyayi bakerekwa imirimo inyuranye ikorwamo, cyangwa se bakajya mu giturage aho berekwa uko imirimo imwe n’imwe ikorwa nko gusya ibinyampeke hakoreshejwe urusyo n’ingasire, uko bateka ibiryo bya kinyarwanda bitandukanye, uko benga inzoga mu buryo bwa gakondo n’ibindi.

Abakerarugendo bashaka kumenya ibyakorerwaga i Bwami babyinirwa imbyino gakondo..
Abakerarugendo bashaka kumenya ibyakorerwaga i Bwami babyinirwa imbyino gakondo..

Ushaka gusura inzu y’umwami no kwerekwa imwe mu mihango n’imirimo yahakorerwaga yishyura amadorali y’Amerika 20, ushaka gutembera mu cyayi nawe akishyura amadorali y’Amerika 20, mu gihe ushaka gutembera mu giturage ngo yerekwe uko amafunguro n’ibinyobwa bya Kinyarwanda bitandukanye bikorwa akaba yanasogongeraho yishyura amadorali y’Amerika 15.

Uretse gusura ibi bice bitandukanye, Munyakayanza avuga ko bashobora no gucumbikira abakerarugendo babyifuza mu nzu z’ibigonyi (hut) aho umuntu uyirayemo arara ku rutara ariko agahabwa matora n’ibindi biryamirwa akishyura amafaranga 2000 iyo ari Umunyarwanda, naho umunyamahanga akishyura amadorali y’Amerika 40.

Kitabi Cultural Village ngo yanateganije ahantu abantu bashobora kurara mu mahema (camping), aho iyo bagutije ihema n’ibiryamirwa wishyura amadorali y’Amerika 20, waba wabyizaniye ukishyura amadorali y’Amerika 10.

Abakerarugendo babishaka bacumbikirwa muri izi nzu.
Abakerarugendo babishaka bacumbikirwa muri izi nzu.

Kitabi Cultural Village ni umwe mu mishinga yatewe inkunga n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri gahunda yo guha abaturage baturiye pariki ku musaruro uzikomokamo, bityo Friends of Nyungwe bakaba nabo bafite inshingano zo gucunga ubusugire pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Perezida wa Koperative Friends of Nyungwe Avuga ko mbere abaturage bajyaga birukankira muri Nyungwe guhiga inyamaswa ngo babone inyama ariko ubu babashishikarije guhinga ibihumyo ngo bibe byasimbura za nyama.

Banabashishikarije kandi gutera ibiti ngo nibabikenera bajye batema ibyabo batagiye muri Nyungwe. Abanyamuryango bahinduye imyumvire bakanigisha abandi baturage ku buryo ubu n’ugiye muri Nyungwe afatwa kuko buri wese aba azi ko agiye konona.

Bigana imihango yakorerwaga i Bwami.
Bigana imihango yakorerwaga i Bwami.

Koperative Friends of Nyungwe yatangiye ubukerarugendo bushingiye ku muco mu mwaka wa 2010 igizwe n’abanyamuryango 9 ariko ubu bamaze kugera kuri 60.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURIFUZA KO AMAFOTO AGARAGAZA AY’AMAKURA YAJYA AGARAGARA MU MASHUSHO NYAYO.

UWAYEZU yanditse ku itariki ya: 10-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka