APR FC izatangira imikino ya CECAFA ikina na Elman yo muri Somalia
Ikipe ya APR FC iherereye mu itsinda rya mbere (A), mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira irushanwa ikina na Elman yo muri Somalia ku wa gatatu tariki 19/06/2013. Muri iryo tsinda kandi harimo El Merreikh yo muru Soudani na Vital’o yo mu Burundi.
Umukino wa APR FC na Elaman uzabera kuri Stade ya Elfasher guhera saa cyenda za Kigali, ikazakurikizaho gukina na El Merreikh ku wa gatanu tariki 21/06/2013 guhera saa kumi n’imwe, ikazasoza imikino yo mu matsinda ikina na Vital’o ku cyumweru tariki 21/06/2013 guhera saa cyenda.
APR FC yaherukaga kwitabira iyi mikino umwaka ushize, ubwo iyo mikino yari yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, maze iviramo muri ½ cy’irangiza itsinzwe na Young Africans yanegukanye igikombe icyo gihe.
Aya niyo mahirwe APR FC ibonye yo kuba yakwegukana igikombe uyu mwaka, nyuma yo gutakaza icya shampiyona cyegukanywe na Rayon Sport, ikaba yaranasezerewe mu gikombe cy’Amahoro itsinzwe na AS Kigali muri ½ cy’irangiza.
Umukino ufungura irushanwa urahuza Al-Hilal yo muri Sudan na URA yo muri Uganda kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013 guhera saa cyenda kuri Stade Kadugl I.
Igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ gihuza amakipe (clubs) giterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utanga inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari, akaba ari nayo mpamvu iryo rushanwa ryamwitiriwe.
Dore amakipe azitabira igikombe cya CECAFA n’amatsinda aherereyemo:
Itsinda rya mbere rigizwe na El Merreikh El Fasher yo muri Sudan, APR yo mu Rwanda, Vital’o yo mu Burundi na Elman yo muri Somalia.
Itsinda rya kabiri rigizwe na Express yo muri Uganda, Rayon Sport yo mu Rwanda, Ports yo muri Djibouti na Electric Sport yo muri Chad.
Itsinda rya gatatu rigizwe na El Hilal Kadougli yo muri Sudan, Uganda Revenue Authority (URA), yo muri Uganda na Al Shandy yo muri Sudan.
Amakipe atatu ya mbere mu itsinda rya mbere n’irya kabiri, hakiyongeraho amakipe abiri ya mbere mu itsinda rya gatatu, niyo azakomeza muri ¼ cy’irangiza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byiza mutumenyesheje n’iminsi n’amasaha GIKUNDIRO izakinira.