Algeria yatsindiye u Rwanda i Kigali biyongerera amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi

Amakosa y’abakinnyi b’inyuma n’umunyezamu b’u Rwanda yatumye Algeria ivana intsinzi y’igitego 1-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 16/06/2013.

Nubwo Algeria yatangiye umukino isatira cyane kurusha u Rwanda ariko abakina inyuma b’Amavubi ndetse n’umunyezamu Ndoli Jean Claude bagakomeza kwitwara neza, mu ntangiro z’igice cya kabiri baje gukora ikosa ryo kutavugana hagati yabo, maze uwitwa Taider Sliti Saphir abatsindana igitego ku munota wa 50.

Ibyishimo ku ikipe ya Algeria nyuma yo gukura amanota atatu i Kigali.
Ibyishimo ku ikipe ya Algeria nyuma yo gukura amanota atatu i Kigali.

Nubwo Algeria ifite abakinnyi benshi bakina mu makipe akomeye hirya no hino ku isi nka Sofiane Fegouli ukina muri Valence muri Espagne, Taider Sliti Saphir ukina muri Bologne mu Butaliyani, Madjid Bougherra ukina muri Qatar n’abandi, ntabwo yarushaga cyane u Rwanda mu guhanahana umupira.

Igice cya mbere Algeria yagikinaga isatira cyane, ku buryo umupira utatindaga hagati mu kibuga, ariko ba myugariro, Usengimana Faustin na Salomon Nirisarike bakomeza guhagarara neza.

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Twagizimana Fabrice, Buteera Andrew na Ntamuhanga Tumaini, bageragezaga gufunga hagati, Algeria igahitamo gukinisha cyane imipira yo ku mpande inyuze kuri Sofiane Fegouli wakinaga iburyo n’uwitwa Brahimi wakinaga ibumoso.

Abakunzi ba Algeria bari babukereye.
Abakunzi ba Algeria bari babukereye.

Nyuma y’igitego cyatsinzwe ku munota wa 50, amakipe yombi yakoze impinduka zo gusimbuza.

Eric Nshimiyimana utoza Amavubi yinjije mu kibuga Mugabo Alfred ukina muri Arsenal, Ndahinduka Michel ukina muri Bugesera na Sibomana Patrick ukina mu Isonga FC, basimbura Ntamuhanga Tumaini, Iranzi Jean Claude na Buteera Andrew.

Izo mpinduka zongereye ubusatitizi ku ruhande rw’Amavubi ariko imipira yageraga kuri Olivier Karekezi na Meddie Kagere bari bashinzwe gushaka ibitego, ntacyo yatanze, kuko bahitaga bayamburwa na ba myugariro ba Algeria.

Abafana bari bagerageje kuza ari benshi.
Abafana bari bagerageje kuza ari benshi.

Umukino warangiye ari cya gitego 1-0 cya Algeria, bituma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 12 ayongerera amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi, dore ko ku mwanya wa kabiri hari Mali ifite amanota 8 nyuma yo kunganya na Benin 1-1 yo ikaba yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 5, naho u Rwanda ruguma ku mwanya wa nyuma n’amanta 2.

Nshimiyimana Eric, umutoza w’Amavubi yaharaniraha ishema ry’igihugu gusa muri uwo mukino nyuma yo gutakaza amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye, kuko ngo ku rwego rwabo n’imyaka bafite, bagerageje guhangana na Algeria ifite abakinnyi bakomeye ku isi kandi banafite inararibonye.

Nubwo yatsinzwe na Algeria, Nshimiyimana avuga ko byamuhaye icyizere cy’uko ejo hazaza h’Amavubi ari heza.

Vahid Halilhodžić, Umunya-Bosnia utoza Algeria yatangaje ko intsinzi yabonye yamugoye, kuko ikipe y’u Rwanda ifite abakinnyi b’abahanga, gusa ngo we n’abakinnyi be baje mu kibuga bazi icyo bashaka ku buryo ngo amahirwe amwe gusa yari ahagije ngo batsinde igitego.

Amavubi babanje gusenga.
Amavubi babanje gusenga.

Imikino yo mu itsinda rya munani aya makipe aherereyemo, izasozwa tariki 06/09/2013, u Rwanda rukazakina na Benin i Porto Novo, naho Algeria ikazakira Mali.

Kugirango hamenyekane ibihugu bitanu bya Afurika bizajya mu gikombe cy’isi, amakipe 10 azaba yabaye aya mbere mu matsinda uko ari 10, azatomborana hagati yayo, maze abiri abiri akine imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura), maze ikipe zizatsinda mu mikino yombi zizahite zibone itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil kuva tariki 16/06/ 2014 kugeza tariki 13/07/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka