Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu batunguwe no kubona inka y’umworozi witwa Kazungera ibyara inyana ebyiri n’ikimasa tariki 04/12/2012. Bamwe mu baturage batangaje ko basanga ari nk’igitangaza.
Abantu bake bakomeretse byoroheje ubwo taxi itwara abagenzi yakoraga impanuka mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 06/12/2012, mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Nzega ko mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Abagize ihuriro ry’abafite ubumuga « Ubumwe Community Center » batanze ibikoresho by’isuku ku mpunzi z’Abanyecongo 130 ziri mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu zakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Abaturage bakorera mu isoko rya Bazirete mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bakwiye gufashwa kwimura isoko ryabo kuko batakibona abaguzi b’ibicuruzwa byabo kubera ko umuhanda wanyuraga ku isoko wimuwe.
Muri rusange abantu babona ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda kigenda kigabanuka; nk’uko bigaragara mu mibare mishya Transperency International Rwanda yashyize ahagaragara ibigaragaza.
Nyuma y’igihe gito mu karere ka Nyagatare havugwa icuruzwa ry’ibiti bamwe bita Kabaruka abandi bakabyita Umushikiri, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko iki kibazo cyagabanutse kubera ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’imbaraga z’abaturage nyuma yo kubona hasahurwa umutungo w’igihugu.
Alexis Banzirabose, umwe mu bafite uruganda rukora inzoga z’urwagwa mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke atangaza ko abaturage badakunda kugura inzoga z’urwagwa zipfundikiye kubera amacupa zirimo ari mato kandi zigahenda.
Umugabo witwa Bigirimana Djuma utuye mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke afite ubwanwa burebure kandi busa neza. Yemeza ko amaze imyaka itatu atarabwogosha kubera imwemerere ye.
Ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye gukoreshwa tariki 05/12/2012, nyuma y’umutekano mucye wagaragaye mu mujyi wa Goma ubwo cyafatwaga n’ingabo za M23 tariki 20/11/2012. Indege ya nyuma yaherukaga kuri icyo kibuga tariki 18/11/2012.
Umugabo wo mu gihugu cya New Zealand witwa Duthie yagize ibyago ubwo yanywaga inzoga ya Vodka ahita ahuma ariko, ku bw’amahirwe aza kongera kubona kubera inzoga ya Whiskey; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Zealand Herald.
Uwungirije Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Guinea Equatorial, Juan Antonio Nchuchuma, yasuye ibikorwa by’intangarugero bya Polisi y’u Rwanda bituma igera aho yoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gucunga umutekano.
Abahagarariye umutwe wa M23 n’abayobozi ba Leta ya Kongo-Kinshasa biteganyijwe ko kuri uyu wa 06/12/2012 bagera i Kampala kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitangire; nk’uko Jean-Marie Runiga ukuriye ishami rya politiki muri M23 yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze icyifuzo cya Eliezer Niyitegeka wahoze ari Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho mu gihe cya Jenoside cyo gukora iperereza ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha yemeza ko “bamubeshyeye”.
Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.
Mu rugo rwa Ntaganzwa Vincent utuye mu murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi hacitse indwara zituruka ku mirire mibi abikesha inyama z’imbeba za kizungu.
Umucuruzi ufite iduka ryitwa Isange LTD riherereye mu karere ka Musanze akurikiranywe n’ubutabera kubera gukekwaho gukoresha igitabo cy’inyemezabuguzi kitemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bwemeje ko bugiye guha abantu baje gucumbika muri uwo murenge ikibaranga kuko kuba batazwi byatuma rimwe na rimwe bateza ibibazo by’umutekano muke cyangwa bakarenganywa n’abo baje gukorera.
Umugabo witwa Mbarute Pierre utuye mu mudugudu wa Gitaba, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yaraye akubita umugore we mu ijoro rishyira tariki 05/12/2012 ngo kuko umugore yari yanze kwishyura inzoga uyu mugabo we yari yanyweye mu kabari.
Bamwe mu Banyarwanda bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Kongo bari mu mahugurwa y’imisi ine yibanda ahanini kuri gahunda za Leta n’uburyo bwo kwiteza imbere.
Ubwo umugenzi yavaga muri tagisi ahitwa Bishenyi akabura amafaranga ye yahise ayikurikira maze ayafatana abagore batatu bari kumwe muri tagisi.
Akarere ka Gisagara katangirijwemo icyumweru nyafurika cyo kurwanya ruswa n’akarengane kashimiwe ko kaje imbere mu marushanwa atandukanye yateguwe muri urwo rwego ariko kandi abagatuye bashishikarizwa kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kuko urugamba rugihari.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ukwezi yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu yiteguraga irushanwa rya CECAFA, izasubukurwa ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye, harimo n’Abanyarwanda, bateraniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bagamije gushyira ahagaragara ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho ku nsanganyamatsiko igira iti « ubukungu burambye n’imiyoborere myiza».
Ikamyo yo muri Tanzania ifite purake TZ 269BJ yakoze impanuka mu ishyamba rya Nyungwe maze Kigingi wayo witwa Ildi ahita yitaba Imana ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 05/12/2012.
Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, iratangaza ko umwanya yatorewe wo kuyobora Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afurika (APU), mu gihe cy’imyaka ibiri (2013-2014), izawukoresha mu kugaragaza isura nziza y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Gahunda y’akarere ka Nyamasheke yo gukemura ibibazo abaturage bagaragaza ibafasha kurenganurwa kandi bakabasha gukora imirimo yabo badasiragijwe n’ababa bashaka kubariganya.
Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abaturage bazajya bamugezaho ibibazo ngo abikemure badafite ikaye yanditsemo ibyo bibazo atazajya abakira mu rwego rwo guca ingeso yo gusimbuka inzego.
Inzego zishinzwe kubungabunga parike mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa 05/12/2012 kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo bakemura ibibazo bahura nabyo.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga irahugura abakora muri service z’ubuzima mu Ntara y’Uburengerazuba ngo babashe gutanga serivisi nziza ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane ku gikorwa cyo kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA (VCT).
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Madame Leoni Margarita Cuelenaere, tariki 04/12/2012, yasuye ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi i Mutobo, ngo asesengure ibivugwa n’impuguke za LONI ko abamaze guhabwa amasomo muri iki kigo boherezwa gufasha umutwe wa M23.
Kuba akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite umutungo karemano mwinshi, ariko utaratangira kubyazwa umusaruro uko bikwiye ni kimwe mu byigirwa mu nama yiga ingamba zatuma ubukungu bw’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) buzamuka.
Nyuma yo kwiga ubuhinzi bigishijwe n’igihingwa ubwacyo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bita ibihingwa mwarimu. Ubuhinzi bwigishijwe aba baturage bwakorewe mu ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU).
Kuva aho bakanguriwe kureka guhinga urutoki rwa gakondo bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere, abahinzi baravuga ko biteguye kubona umusaruro mwinshi ngo kuko batangiye kubona ko hari itandukaniro.
Ababyeyi bafite abana bonka bitabira amahugurwa abera kure y’aho batuye biba ngombwa ko bajyana abana babo ndetse bakitwaza n’abakozi bo mu rugo bashinzwe kubarera ariko abo bana ntibabaho neza nk’uko bisanzwe.
Abakora umwuga wo gucuruza inyama bo mu mujyi wa Nyagatare barasaba ko bakwemererwa kubaga inka zabo bemeza ko akato kazisanze mu ibagiro, ariko abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo batangaza ko iki cyifuzo cyabo kitakwemerwa mu gihe batagaragaza ibyangombwa by’izo nka n’igihe zagereye mu ibagiro.
Umusore w’ingimbi witwa Evariste Nsengimana atangaza ko atakwemera igare nk’ingurane y’icuguti (itogotogo) ye kuko itwara ibintu byinshi kandi ikaba itavuganana ugereranyije n’imbaraga zikoresha unyonga igare.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza abaturage ko ba rwiyemezamirimo bahawe inshingano yo kwakira imisoro bazacunga neza amafaranga avuye mu mitsi y’abaturage.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012, uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangaje ko igihugu cye gushobora gukorana neza n’u Rwanda, kuko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho mu mateka.
Abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa mu karere ka Rusizi baratangaza ko ryababereye umuyoboro wo kunoza neza ibyo bakora binyuze mu biganiro bibahuza n’ibigo by’imari, amabanki n’imiryango ikorana n’abahinzi mu Rwanda.
Umugabo witwa Gregory Eldred w’imyaka 52 y’amavuko akaba yari umwarimu mu ishuli ryigisha muzika muri Leta ya Pennsylvanie muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akurikiranweho kwica uwahoze ari umugore we Darlene Sitler amurasiye mu rusengero.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lit. Gen. Charles Kayonga, atangaza ko ibihuha ari yo ntwaro ikomeye FDLR isigaye kuko nta mbaraga ifite zo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza tariki 04/12/2012, Uganda yahise ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza ikazakina na Tanzania ku wa kane tariki 06/12/2012.
Umuhanzi Henry Hirwa wo mu itsinda rya KGB uherutse kwitaba Imana yari afite gahunda yo gukora itorero (club) ry’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abarwayi.
Abatuye ku butaka bwabaruwe kuzubakwamo ibiro by’akarere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n’uko ubuyobozi butabishyura kandi n’ ibiciro by’ubutaka bikaba byiyongera bataragura aho bazimukira.
Mu mwaka wa 2017, ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite zizava kuri kuri MW 110,8 zihari ubu zigere kuri MW 1000. Icyo gihe 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi zivuye kuri 16% ziyafite ubu.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bose bo muri ako karere kumvira impanuro bahabwa n’abayobozi babo birinda ibihuha kandi birindira umutekano bakaza amarondo kugira ngo umutekano usesuye bafite woye guhungabana.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, akarere ka Rubavu na Polisi y’igihugu bashyizeho ubufatanye bwihariye mu kurwanya ibyaha no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Hafashwe icyemezo ko hajyaho abazamu barinda ikiyaga cya Ayideri kiri mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga nyuma y’uko hagaragaye ubujura bw’impombo zivanamo amazi ziyajyana mu gace k’Amayaga.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri w’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga, iravuga ko FDLR nikomeza kugaba ibitero mu gihugu, izahita ikurikiranwa hatitawe ku ma raporo ashinja u Rwanda.