Kujyana abanyeshuri gusura urwibutso rwa Jenoside bituma bagira ukuri ku mateka ya Jenoside

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, arashima ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa APE Rugunga, bwazanye abanyeshuri barwo gusura urwubutso rwa Jenoside rwo ku Kamonyi, ngo birebere ukuri ku byabaye muri Jenoside.

Abarezi, Ababyeyi n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri wa APE Rugunga basuye urwibutso rwa Kamonyi, tariki 15/6/2013.

Abanyeshuri ba APE Rugunga mu rwibutso rwa Kamonyi.
Abanyeshuri ba APE Rugunga mu rwibutso rwa Kamonyi.

Uku gusura urwibutso ruherereye hanze y’umujyi wa Kigali, ngo rwari rugamije kwereka aba banyeshuri ko Jenoside itagarukiye i Kigali gusa, nk’uko Dr Daniel Ufitikirezi, perezida wa association APE Rugunga abitangaza.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yashimye Association APE Rugunga yahisemo kwereka urubyiruko rw’abanyeshuri amateka yaranze iki gihugu kuko abafasha gufatanya n’abashaka ibyiza by’igihugu guhamya ububi bw’ibyabaye.

Akomeza avuga ko Jenoside yateguwe n’abayobozi igashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko, rwarimo n’abanyeshuri b’icyo gihe, bityo rero ngo iyo abanyeshuri nk’aba basuye urwibutso bagasobanurirwa ibyabaye, babyigiraho maze bakaba intumwa zo kunyomoza abahakana ko Jenoside itabaye, kandi nabo bagaharanira ko itazongera kuba ukundi.

Ndizeye Fabrice, umwe mu banyeshuri baje gusura Urwibutso rwa Kamonyi, avuga ko nyuma yo kumva amateka y’imiyoborere mibi yaranze iki gihugu, agatuma Abanyarwanda bicana, ngo kumenya ukuri ku byabaye, bituma bafata ingamba zo guhindura aya mateka.

Aragira ati “nk’abayobozi b’ejo hazaza, tuzaharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango nk’uko byagenze mu butegetsi bwabanje bwashyigikiraga ubusumbane mu mashuri no mu mirimo”.

Baganirijwe ku mateka y'imiyoborere yaranze u Rwanda.
Baganirijwe ku mateka y’imiyoborere yaranze u Rwanda.

Abasuye uru rwibutso baganirijwe na Lt Vedaste Ntanteteri, umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, wabanyuriyemo uburyo amacakubiri yabibwe mu banyarwanda, kuva mu gihe cya Gikoloni kugeza muri 1994, ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka