Abakene benshi muri EAC ngo ntibagerwaho n’amazi meza

Imitangire y’amazi meza mu bihugu bimwe na bimwe byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ntinoze kuko amazi abonwa n’abifite ariko aba rubanda rugufi ntibayabone.

Ibi byagaragarijwe mu nama y’umuryango witwa “Lake Victoria Water Cooperation” ukwirakwiza amazi mu mijyi ikora n’iyegereye ikiyaga cya Victoria mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Iyo nama yabereye i Mwanza muri Tanzaniya kuva tariki 10 kugeza tariki 13/06/2013.

Yari ihuje ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo habaho imicungire myiza y’amazi ku buryo yajya atangwa mu mucyo kandi agacungwa neza, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John wiyitabiriye.

Nubwo mu Rwanda abaturage bahabwa amahirwe angana mu kwegerezwa amazi, abitabiriye iyo nama bagaragaje ko mu bihugu bimwe na bimwe by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba amazi ahabwa abifite gusa.

Ku ruhande rw'u Rwanda, inama yitabiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza, Mugabo John.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inama yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John.

Ati “Byagaragaye ko mu bihugu bimwe na bimwe imitangire y’amazi atari shyashya. Ugasanga amazi abonwa n’abifite, ba rubanda rugufi ntibayabone. Ugasanga umuyoboro uraca ahantu ariko abaturage bahaturiye ntibayabone ahubwo akajya ahandi hatuye abafite amafaranga menshi”.

Mu myanzuro y’iyo nama ngo hafashwe icyemezo cy’uko icyo kibazo cyakosorwa vuba, kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu kwegerezwa amazi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza witabiriye iyo nama avuga ko iyo nama yasanze nta bibazo bidasanzwe by’imicungire y’amazi biri mu Rwanda, kuko acungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi cya (EWSA).

Icyo kigo ngo gitanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose yo kubona amazi, kuko “abakire n’abakene bayahabwa nta kimenyane kibayeho” Yongeraho ko isomo bavanye muri iyo nama ari uko ikigo cya EWSA cyarushaho gukorana n’abaturage, kuko ari bo baba bafite amakuru menshi ajyanye n’abakoresha amazi nabi cyangwa abatarayahawe kubera akarengane.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAZI ASARANGANYIJWE UKO BIKWIYE NTA MUTURAGE WABA AKIVOMA AMAZI Y’IKIYAGA CYA MUHAZI,KIVU.KANDI NO MU MUJYI WA KIGALI,IKIBAZO CY’AMAZI KIRAVUGWA.I GICUMBI WAGIRA NGO UMUDUGUDU WA BERESHI EWSA YAWUSHYIZE MU GIHANO KUKO UBU HASHIZE IBYUMWERU BIBIRI NTA MAZI AHARANGWA.

WATER yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka