Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi, wabereye mu bitaro bya Butaro, mu karere ka Burera, tariki 14/06/2013, byagaragajwe ko kuva kera mu Rwanda hagiyeho gahunda zo kurwanya itabi ngo ariko nta musaruro ugaragara zigize zitanga.
Ngo niyo mpamvu noneho hagomba gukorwa ibishoboka ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda rigacika kuko ritera indwara za kanseri z’ubwoko butandukanye k’urinywa cyangwa se ku muntu wahumetse umwotsi waryo.
Nk’uko byagaragajwe ngo kuri miliyoni esheshatu z’abantu bapfa ku isi buri mwaka, abagera ku bihumbi 600 bicwa n’indwara zituruka ku guhumeka umwotsi w’itabi.
Mu Rwanda nta mubare nyawo, w’abahitanwa n’indwara zituruka ku itabi, uramenyekana ariko ngo kuri ubu mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 800, bari mu kigero cy’imyaka 15 kuzamura, banywa itabi. Muri bo abagera ku bihumbi 600 barinywa buri munsi.

MINISANTE mu biganiro n’abafatanyabikorwa bayo, barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo itabi ricike burundu mu Rwanda. Gusa ariko byagaragaye ko kurica burundu bigoye kuko mu Rwanda hari abakirikoresha mu bijyanye n’umuco Nyarwanda.
Bamwe mu bafatanya bikorwa bifuza ko hashyirwaho itegeko rica itabi burundu mu Rwanda ariko abandi barimo abanyamategeko bakavuga ko kunywa itabi ari uburenganzira bwa muntu. Ngo kuba hashyirirwaho itegeko rimuhana byaba ari ukumubangamira nubwo nawe abangamira abandi iyo ari kurinywa.
Anita Asiimwe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko ikiza kigomba gukorwa ari ukubanza kwigisha abaturage ububi bw’itabi bakarireka ngo kuko itabi ryatangiye gukoreshwa kera abantu bataranamenya ububi bwaryo.
Agira ati “Uyu munsi niduhaguruka tukavuga ngo niduhite dufunga, tutigishije abantu, tuzagira ibyago by’uko tuzahura na “resistance” nini cyane kurusha iyo twagahuye nayo tubanje gufasha abantu kumva ububi bwabyo (itabi).”
Hakenewe ibiganiro mbere yo guca itabi burundu
Asiimwe akomeza avuga ko muri urwo rugamba rwo kurwanya ikoreshwa ry’itabi hazabaho ibiganiro hagati ya MINISANTE n’abahinga, abacuruza ndetse n’abafite inganda zikora amasegereti.
Aba bose, bahinga, bacuruza cyangwa bakora itabi, babikora kuko baba bashaka amaramuko. Hazabaho kubereka ko hari ibindi bintu byiza bakora bibaha amafaranga bityo bareke gukora ibijyanye n’itabi; nk’uko Asiimwe abisobanura.
Akomeza asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda, basobanurira abaturage ububi bwaryo kuko hari bamwe bataba babizi.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, yizeza MINISANTE ko bazafatanya kurwanya itabi kuburyo rizahacika burundu muri iyo ntara.
Yongeraho ko nk’uko hashyizwe imbaraga mu guca nyakatsi, kurwanya gusangirira ku miheha, gushishikariza abantu kwambara inkweto, byose bikaba byaragezweho, ngo no guca burundu ikoreshwa ry’itabi bizagerwaho.

Agira ati “…dufashe ingamba zihamye, tugakoresha kampanye yo kumvikanisha ububi bw’itabi n’indwara zirikomokaho…sinibwira ko umuturage w’iwacu wakwereka ishusho n’amafirimi ajyanye nabyo (ububi bw’itabi)…yamara kabiri atarareka itabi. Birashoboka.”
“…twebwe mu ntara y’amajyaruguru twiteguye gukorana n’inzego zose, zigamije gufatanya natwe kugira ngo duhangane n’iki kibazo (cy’itabi), ndetse ko tuzaharanira kuba ku isonga muri izo kampanye zose ziteganyijwe gukorwa…”
Bosenibamwe akomeza avuga ko bazarwanya ikoresha ry’irabi hifashishijwe abajyanama b’ubuzima bari hirya no hino mu midugu. Akaba ariyo mpamvu asaba MINISANTE kubongerera ubushobozi kuko bakora akazi gafitiye akamaro Abanyarwanda.
Nta kamaro k’itabi ariko kurireka biragoye
Abaganga bavuga ko mu itabi habamo uburozi butuma urinywa akomeza kurishaka ku buryo kurireka bigorana cyane. Gusa ariko ngo hari imiti ifasha abanywa itabi kurivaho burundu. Uwo muti bawuha unywa itabi noneho akajya agenda arivaho buhoro buhoro.
Bamwe mu baturage, banywa itabi, bo mu karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bahamya ko nta kamaro k’itabi. Ngo bazi neza ko ritera indwara ariko ngo kurivaho bikamananira.
Rwanyange Faustin, ufite imyaka 67 y’amavuko, avuga ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 15. Ngo muri iyo myaka yose amaze arinywa nta kintu na kimwe yabyungukiyemo ndetse ngo yakoresheje uburyo bushoboka kugira ngo arireke ariko ngo byaranze.
Agira ati “Nta nyungu y’itabi irimo! Ntayo! Uramenya ko utumura umwotsi ugenda, ntumira ngo wenda urahaga!...nkubwireko naritekeyemo n’ikimonyo…kugira ngo wenda inzoka yanjye ibe yakwemera kurireka, ariko biranga.”
Akomeza avuga ko uwamuha umuti wo kureka itabi yamushimira cyane kandi ngo usibye kuba ryangiza ubuzima, rinatwara amafaranga. Ngo ku munsi ashobora kunywa itabi ry’igikamba riguze amafaranga 100 cyangwa arenga.

Rwanyange avuga ko mu cyaro abantu benshi bareka itabi mu gihe bataribona hafi. Ngo ariko mu gihe bakomeza kubona aho barigura bazakomeza kurinywa. Ngo iyo baribonye birushaho gutuma barishaka.
Abandi baturage batanywa itabi twaganiriye, bavuga ko abanywi b’itabi usanga barinywera mu ruhame bikababangamira. Ngo byaba byiza abarinywa bajya ahiherereye hatari abantu bakarinywa bisanzuye.
Usibye abacuruza itabi ry’amasegereti, hirya no hino mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu, biganjemo abasheshe akanduhe, bacuruza itabi ry’igikamba (ibibabi).
Abo basaza n’abakecuru baha agaciro itabi bavuga ko ryahozeho mu muco Nyarwanda ngo kuburyo mu gihe cya kera hari igihe ryatumaga umusore abura umugeni iyo yabaga ntaryo afite. Ibyo bigaragaza ko kurandura burundu ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda bizagorana.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kbs ndumva ibyo bitapfa gukunda kuko nurinywa harigihe yifuza kurivaho gusa akabura uko yarireka gusa ibyaba neza nuko mwashaka umuti abawunywabo baba benshi kurusha kurikuraho umuntu by force ubuse harigihe police zidahiga weed ubuse ko ikoreswa nabenshi
Guca itabi biragoye kimwe nokubarinwa urireka akabishobora aba akwiye gushimira Uhoraho.
Njye ubwanjye umupolisi w’umunyakenya yanyambuye amadolari ya Amerika igihumbi (1000 USA dollars)koko yari asanze ndikunwa itabi kdi nari ndiguze kukibuga cy’indege andeba, kuva ubwo nararifashe ndarivunagura, ariko ngeze iyo naringiye nahise nfata iryo narinfite mubikapu ndongera ndisubiraho.
Iburayi itabi rigura make rigura amayero 4 n’igice ni ukuvuga hafi 3600 mumanyarwanda kdi usanga abarinwa barigura kurusha abagura amasuka. No ne ngo Minisante? Nigerageze
Nimwigishe abantu kandi mubereke ububi bw’itabi,maze bazaryikureho.Naho kuvuga ngo muzajya muhana abarinywa,uko ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu.Nyakubahwa BOSENIBAMWE, gabanya ubukana mu mvugo ijyanye no guca itabi.Ubu abanyarwanda bose basobanukiwe kugenda utambaye inkweto ari ikosa rikomeye ku buryo kuzambara byabaye nk’itegeko,nyamara ntwigeze ahanirwa kutazambara.Byaturutse ku kwigishwa bagasobanukirwa.Nimukurikize iyo nzira naho gushyira imbaraga mu guca itabi mubireka ahubwo muzishyire mu guca urumogi.Mwari mwumva uwakubise undi kubera itabi?
Murambabarire da nyogokuru azabanze kuva mu mubiri kuko aribuze ubuzima burahagarara, afite imyaka 94 natangiye kumutekerera nkifite imyaka itanu none pfite 40 namwe ngwiki uzaramba akageza aho ageze kuko atannywa itabi nzabandora. Singiye kumutera agahinda agomba gutaha neza (na esprit ya bien).
Leta idufashije ikareka inyungu iribonamo guca itabi biroroshye kurusha guca nyakatsi mu Rwanda
1. Gufunga inganda zaryo
2. Iriturutse mu mahanga gusoreshwa nk’imodoka
3. Kuryamagana nkuko twamagana amasashe mu Rwanda
Ibindi: Hagahanwa umuntu wese ugaragaye arinywera aho abantu bari (Bigashyirwamo ingufu)
Uwagaragara acuruza itabi agasabwa ibyangombwa yasoreyeho nkuko nasabye uburyo ryasoreshwa atabibona, akaryamburwa rigatwikwa.
Igitekerezo kindi nuko hakwigishwa cyane ububi bwaryo kuko nanjye nararinywaga ariko narikuweho n’igishushanyo nabonye kigaragaza umuntu warwaye kanseri umunwa waraboze amaguru yaracitse ndetse n’igitsina cye cyaraboze bitewe n’itabi n’umva ngize isesemi(yari igitsina gabo) sinamenya iyo aza kuba umugore ngo byari kuba bimeze bite n’ubu kdi narariretse, iyo umuntu arinywereye iruhande numva naruka kuko bamwe tujya tubipfa kuko umunsi umwe hari igihe nzaruka k’umuntu uzarinywera iruhande mbaye nishinganishije hakirikare umuntu uzarinywera iruhande nkamurukaho nti muzabimpanire.Murakoze mujye mubigeza kubabishinzwe.
Nzabemera nimubanza gufunga TABARWANDA,,,CG AMASEGERTI AVA HANZE....IGIKAMBA NIMIKIREKE AHUBWO WENDA BIGISHWE KUTAKINYWERA AHO BABONYE HOSE....UBUNDI MUBABWIRE UBUBI BWARYO...NAHO ICYO MAZE KWIBONERA CYO NI UKWIGANIRIRA..MUJYE MUTINYA ..AKANTU KATUMAGA BAKWIMA UMUGENI...iyo urenze umupaka w’u Rwanda niho usobanukirwa...