Igiciro cya essence na mazout cyamanutse

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka essence na mazout bitagomba kurenza amafaranga 1000 guhera kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013.

Itangazo dukesha iyi minisiteri riravuga ko iri gabanuka ritewe n’igabanuka ry’igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga mu mezi atatu ashize.

Riragira riti: “Igiciro fatizo cya essence na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenza amafaranga 1000 kuri litiro”.

Iyi ni inshuro ya gatatu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihinduka muri uyu mwaka wa 2013, aho byahindutse tariki 01/01/2013 ndetse no ku itariki 12/03/2013.

Mu mujyi wa Kigali, litiro ya essence cyangwa iya mazout yaguraga amafaranga 1050.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka