Minisitiri Kanimba arashimira abaturage ba Kirehe imbaraga bakoresheje mu kwiyubakira imirenge SACOO

Mu birori byo gutaha imirenge SACCO zigera ku 10 mu mirenge sacco 12 igize akarere ka Kirehe, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yishimiye imbaraga abaturage bakoresheje mu kwiyubakira imirenge SACCO.

Muri ibyo birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, Minisitiri Kanimba yavuze ko yishimiye imicungire n’imikorere y’ibyo bigo by’imari, ariko abasaba gukomeza bagacunga neza amafaranga y’abaturage aho kugira ngo bizamere nk’ibyahoze ari COOPEC.

Umurenge SACCO wa Nyamugari.
Umurenge SACCO wa Nyamugari.

Yamaze impungenge abaturage ababwira ko imirenge SACCO idashobora kumera nkabyo, nyuma y’aho ibyo bigo bya COOPEC mu gihe cyashize byambuye abaturage kubera ibihombo.

Yagize ati: “Mbere bigitangira gushingwa abaturage babanje kubishidikanyaho, ariko ubu byarahindutse kubera imbaraga n’ubushake abayobozi mu nzego zinyuranye bashyize muri ibyo bigo by’imari."

Minisitiri Kanimba avuga ko SACCO nta kibazo zishobora kuzagira.
Minisitiri Kanimba avuga ko SACCO nta kibazo zishobora kuzagira.

Akavuga ko ibyo bigaragaza imbaraga n’ubushake abaturage bagaragaza mu ko kuba biyubakiye n’aho bakorera, bigaragaza umusaruro bamaze kubona mu mirenge SACCO.

Abaturage babanje gushidikanya ku mikorere ya SACCO, cyane cyane bagendeye ku ngero z’ibigo by’imari byigeze guhomba bikambura abaturage ariko ubu siko bimeze kuko imirenge SACOO ibyo bidashoboka kuzabaho na rimwe; nk’uko Minisitiri Kanimba yabisobanuye.

Ati: “Ndishimira ko abaturage bamaze kumva ko imirenge SACCO ari iyabo aho guhora batekereza ko ari gahunda za Leta ibi bikaba bigaragarira ku kuba biyujurije aho bakorera, iyo myumvire izatuma ibi bigo by’imari birushaho gutera imbere.”

Protais Murayire, umuyobozi w’akarere kaKirehe, nawe yemeza ko SACCO zafashije abaturage guhindura ubuzima zibaganisha ku iterambere, maze asaba n’utarajya gukorana nazo ko yazigana.

Yakomeje avuga ko kuba iyi mirenge SACOO uko ari 12 ifite inyubako ikoreramo bigaragaza imyumvire myiza y’abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abaturage babitsa muri izi SACCO, bakaba bemeza ko bibafitiye akamaro kuba babitsamo kandi bikaba ari nabyo byatumye biyubakira iyi mirenge SACCO, nkuko Odette Musabyemariya umwe mu banyamuryango b’umurenge SACOO wa Gatore yabitanzemo ubuhamya.

Imirenge SACCO 10 niyo yatashywe mu karere ka Kirehe kuko iyindi 2 yo yari yaratashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize. Ubu imirenge SACCO 12 igize akarere ka Kirehe kuri ubu ikaba yose ifite inyubako ikoreramo.

Muri uwo muhango wo gutaha imirenge SACCO y’akarere ka Kirehe, Ministiri w’ubucuruzi n’inganda yari kumwe n’uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Kirehe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka