Police FC yabonye amaraso mashya

Nyuma y’uko ikipe ya Police FC ije ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya 2012-2013 yabonye umutoza mushya n’ubuyobozi bushya.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2013 ko Sam Ssimba ukomoka mu gihugu cya Uganda ari we mutoza mushya wa Police FC akaba asimbuye Goran Kopunovic.

Ssimbwa azungirizwa n’umutoza w’Umunyarwanda Jean Paul Kalisa na Desire Nyonzima, umutoza w’abazamu. Col. Dodo Twahirwa wasezerewe mu gisirikare yagizwe Prezida naho CP Emmanuel Butera akaba visi-Prezida w’ikipe ya Police FC.

Col. Dodo Twahirwa asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kuzamura ikipe ya ATRACO FC ikaza mu cyiciro cya mbere, ikanakora amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona imaze igihe gito mu cyiciro cya mbere.

DIGP Nsabimana Stanley na Katarebe Alphonse ni ba Prezida b’icyubahiro b’ikipe na ho umwanya w’umunyabamanga w’ikipe akaba n’umuvugizi wahawe CSP Jean Nepo Mbonyumuvunyi.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel yashimiye mutoza ucyuye igihe Goran Kopunovic kubera umurava yaragaraje mu kazi ke bituma ikipe ya Police FC igumana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Prezida mushya wa Police FC ashimangira ko ashyize imbere kuzana amaraso mashya mu ikipe ya Police kugira ngo izahatane igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha wa 2013-2014.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niyo mpamvu foot ball mu Rwanda idatera imbere ,none se ko mbere yo kuyobora teem wakagombye kubanza kuyikunda bishoboka bite ko waba prezida wa teem eshatu mu gihugu kimwe ese ubwo uba uzikunda reba DODO YAYOBOYE RAYON SPORT,ATRACO none na POLICE ati ndahari.

Mushi Salvator yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

turifuza ko mwadushyiliraho KTTV

tuyishime gilbert yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

turabashimira uburyo mutugezaho amakuru ajyanye nigihe,nshimira numunyamakuru wanyu tity

gilbert yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka