Kwihangira imirimo aho kuyitega kuri Leta nk’umusanzu mu gucyemura ibibazo byugarije igihugu ni bimwe mu byasabwe abanyeshuri basaga 700 basoje amasomo yabo muri kaminuza y’Umutara Polytechinc mu karere ka Nyagatare.
Inama yahuje abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo iyobowe na Guverineri wayo Munyentwari Alphonse yafashe ingamba zo kurwanya kirabiranya y’urutoki abahinzi bashishikarizwa kuyikumira itarakwirakwira hose.
Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cya Kibali mu karere ka Gicumbi, Ruzindana Eugene, avuga ko gutanga ‘stage’ ku banyeshuri barangije bikwiye kuba itegeko kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri kigabanuke.
Mu rwego rwo kurushaho gusobanurira Abanyarwanda b’ingeri zose ibyo ikora, tariki 05/12/2012, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izamurikira abaturage ibyo ikora.
Ababyeyi b’i Gitwe mu karere ka Ruhango bishatsemo ibisubizo mu iterambere bubaka amashuri yisumbuye, ishuri rya kaminuza n’ibitaro bya Gitwe.
Ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru i Nyakinama, tariki 29/11/2012, abayitabiriye bavuze ko amasomo bahawe ku kurinda abana gushorwa mu ntambara no gufasha abashyizwe muri uwo murimo ari ingenzi kuko igihugu kidafite abana nta hazaza kiba gifite.
Kanyenzira Hirdebrande, umwana w’imyaka 11 wo mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko atibukira igihe yatangiriye kurwara amavunja.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirasaba abanyamakuru ubufatanye mu kumenyekanisha gahunda zigezweho zo guteza imbere itangwa n’iyakirwa ry’imisoro, hamwe no gukangurira abantu kwitabira gusora.
Inama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’uyoboye ingabo z’ibihugu bigize akanama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yemeje ko M23 izava mu mujyi wa Gomam tariki 01/12/2012 saa yine za mu gitondo.
Abanyarwanda bane bari bafashwe bunyago na FDLR kugira ngo itaraswa n’ingabo z’u Rwanda zari zayigose bashoboye kugaruka mu Rwanda.
Kuri iki gihe imyambarire y’urubyiruko ikomeje kwibazwaho byinshi ahanini hashingiwe ku muco nyarwanda.
Mu ijoro rishyira tariki 29/11/2012, abantu bataramenyekana bibye muri kiriziya ya paruwasi Byimana iherereye mu murenge wa Byimana maze batwara bimwe mu mutungo w’iyo paruwasi.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yateranye tariki 29/11/2012 byagaragaye ko nta muturage wo muri ako karere ukijya muri Congo akoresheje jeto nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Mu gihe habura amasaha ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihize isabukuru y’imyaka 25 ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, ubuyobozi bwawo muri aka karere buratangaza ko ari byinshi byishimirwa byagezweho ku bw’uyu muryango.
Musabyemungu Emmanuel w’imyaka 27 wo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Poste ya Polisi ya Macuba akurikiranyweho icyaha cyo kwica murumuna we witwa Harindintwari Jean Paul w’imyaka 23, amuteye icyuma mu mutima.
Abacururiza n’abatuye mu isantere ya Kabuga mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atandatu batazi impamvu yatumye urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi bari biyubakiye ruhagarara. Barasaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira ikibazo kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’iterambere.
Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Nyamagabe arasaba gufashwa kwiga imishinga yabyara inyungu kugira ngo amafaranga bagenerwa abashe kunguka bityo abafashe gutera imbere.
Sibomana Eliazar, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwisha, mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke yitabye Imana tariki 29/11/2012 nyuma yo guterwa icyuma n’umukozi wo mu kabari k’inzoga bapfuye amafaranga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije uburyo bwo kumenya icyo abakiriya batekereza kuri serivisi zitangirwa mu mahoteli yo mu Rwanda, nyuma y’aho urwego rw’abikorera rushyiriwe mu majwi ku mitangire mibi ya serivisi.
Lionel Messi na Andres Iniesta bakinira FC Barcelona na Cristiano Ronaldo wa Real Madrid nibo bazatoranywamo umukinnyi wa mbere ku isi akazahabwa umupira wa zahabu ( Ballon d’or 2012).
Mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 2-1 kuri Namboole Stadium kuwa kane tariki 29/11/2012. Uwo mukino wabereye ku kibuga cyangiritse cyane kubera imvura yatumye gihinduka amazi n’ibyondo bikabije.
Abakoresha bafite inshingano zo gutuma abo bakoresha bakunda akazi bakora, babaha ibyo babagomba, bakanabaha agaciro; nk’uko bitangazwa n’Umuryango ushinzwe Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (RHRMO).
Umushinjacyaha w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko rw’Arusha (MICT), Hassan Bubacar Jallow, tariki 28/11/2012, yashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye ya Lit. Col. Pheneas Munyarugarama wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako.
Inyubako igezweho y’ibiro by’akarere ka Bugesera izuzura itwaye amafaranga miliyari 1, miliyoni 50, ibihumbi 722 na 650, azava ku ngengo y’imari y’akarere ya 2012-2013.
Umukecuru w’imyaka 69 witwa Nyirangerageze Purinalina utuye mu Mudugudu wa Masoro Akagali ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/11/2012, ngo yakubiswe n’abagabo babiri bamugira intere bitewe n’isenene.
Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda z’ubujyanama no gupima SIDA (VCT) buri munsi ku bigo by’urubyiruko biri mu gihugu. Iyo gahunda yatangiriye ku kigo cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali tariki 29/11/2012.
Abaturage bo mu mujyi wa Goma batinye kujya ku kazi tariki 29/11/2012 kubera gutinya ingaruka bashobora guhura nazo nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma, abandi bahitamo kwiyizira mu Rwanda ngo babanze barebe aho ibintu byerekera.
Guhera kuri uyu wa 28/11/2012 abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gushaka kujya muri iki gihugu ahitwa Kiboga hamwe n’imiryango yabo nta byangombwa bagira, bakaba bavuga ko bari bagiye gupagasa.
Kuri uyu wa 29/11/2012 Minisitiri w’umutungo Kamere yagiriye urugendo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko amashyamba yatewe muri iki gihembwe gishize ahagaze n’uko gahunda yo kurwanya isuri n’ibiza ihagaze muri aka Karere.
Morris Mutuma w’imyaka 23 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yishe umugore we amuciye umutwe amurya ibice by’umubiri ananywesha umwana babyaranye ku maraso ya nyina arangije nawe ariyica.
Ku wa gatandatu tariki 01/12/2012 nibwo irushanwa rya Volleyball rigamije kurwanya Malaria rizaba rigeze muri ½ cy’irangiza, umukino ukomeye cyane ukazahuza APR VC na KVC.
Umwana w’imyaka 2.5 witwa Iratumwa Emima wo mu Kagali ka Kiruku, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28/11/2012 atwawe n’umugezi wa Baramba wuzuye kubera mvura yari imaze kugwa ari nyinshi muri uwo murenge.
Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’ yemeye guheba amafaranga yibwe n’uwari ushinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yemera gukomeza gukinira iyo kipe, nyuma y’aho byavugwaga ko natishyurwa ayo mafaranga n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ashobora no kuyisezeramo.
Gahunda ya Hanga Umurimo irateganya gushyira mu bikorwa imishinga itari munsi ya 1200 mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, uzasozwa mu kwezi kwa gatandatu 2013, gusa ngo ibi birasaba ubufatanye bwa buri wese urebwa n’iyi gahunda.
Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya Zambiya akomerekejwe n’abafana b’ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye tariki 14/11/2012, polisi y’icyo gihugu yafashe ingamba zo kuzarinda amakipe yose amasaha 24 kuri 24.
Imyanda ijugunywa hirya no hino ahatarabugenewe mu mujyi wa Ngororero ikomeje kubangamira abantu ndetse n’ibidukikije muri rusange, bityo abayijugunya bene aho hantu bakaba bakwiye gufatirwa ibyemezo.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zitangaza ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko zigasaba inzego zose kurushaho gukaza ingamba zo kuwubungabunga.
Ababyeyi b’umukobwa witwa Benjamin Jasmine w’imyaka 17 y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyeye ko umwana wabo yapfuye babisomye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Hotel du Lac na Hotel Ten to Ten na Restaurant la Gastronome byafunzwe na komisiyo y’akarere ka Rusizi ishinzwe kugenzura isuku tariki 28/11/2012 kubera bafite umwanda ukabije bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yasuye akarere ka Rubavu aganira n’abaturage bahungabanyijwe n’imirwano yabaye hagati ya FDLR n’ingabo z’u Rwanda tariki 27/11/2012 mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.
Abaturage bo mu kagari ka Remera, mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ibikorwa bafashijwemo n’umushinga World Vision byo guhinga inyanya mu nzu zabugenewe zitwa “green Houses” bizabafasha kuzamuka mu bukungu ndetse no kunoza imirire mu ngo zabo.
Uzaribara Bosco w’imyaka 62, umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yagiye gutema abavandimwe be ababuze atematema imbabura n’amategura bigera kuri 20.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28/11/2012, abanyamakuru bakoze inkuru mu byiciro bitandukanye, bahawe ibihembo byo kubashimira ko bakoze inkuru zituma habaho iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.
Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.
Tuyishime Joshua aka Jay Polly umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana cyane, aramurikira abakunzi be album ya 3 kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Umuhanzi Danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gitaramo cye.
Mu gihe mu gihugu hose igikorwa cyo guca nyakatsi cyarangiye, imwe mu miryango yo mu murenge wa Nyarubaka yasenye inzu za nyakatsi yizeye ko Leta izabafasha kubaka inzu zikomeye iracyacumbikiwe n’abaturanyi kuko itabaruwe mu bagomba kubakirwa.
Ibikorwa by’isuku n’isukura birimo ibigega by’amazi ndetse n’ibyumba by’ubwiherero 51 byubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika witwa DIC, byatashwe ku mugaragaro tariki 27/11/2012, aho ababihawe basabwe kubiha agaciro bikwiye babirinda kwangirika.