Paris Jackson ngo yanga umuhanzi Justin Bieber

Ikinyamakuru TMZ kiratangaza ko Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson ngo yanga cyane umuhanzi Justin Bieber ngo ku ko yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku bakobwa bikeba bakikomeretsa.

Paris Jackson ngo yanga cyane umuhanzi Justin Bieber ngo kuko Justin Bieber ari urugero rubi ku bana b’abakobwa bamusariye kugeza n’ubwo batangira kwandika ku rubuga rwa Twitter ko bagiye kwikomeretsa kugira ngo bamugaragarize urukundo.

Paris Jackson rero ngo yarakajwe cyane no kubona Bieber ntacyo avuga ngo abuze abo bangavu kwiyangiza kubera we.

Paris Jackson w’imyaka 15, ngo yanaranarakajwe cyane n’amafoto ya Bieber yasohotse mu kinyamakuru TMZ muri Mutarama 2013 arimo kunywa urumogi mu cyumba cya hoteli.

Paris Jackson (ibumoso), Justin Bieber (iburyo).
Paris Jackson (ibumoso), Justin Bieber (iburyo).

Paris Jackson avuga ko bitari bikwiye ko umuntu nka Justin Bieber ukunzwe cyane n’abangavu yababera urugero rubi.

Paris Jackson amaze iminsi kwa muganga aho yajyanywe tariki 04-06-2013 nyuma yo kwikeba imitsi yo ku kaboko, maze inkuru ikaba kimomo ko yashakaga kwiyahura, nubwo abo mu muryango we babibeshyuje bakavuga ko hari ikindi kibazo yari afite kirebana n’urupfu rwa se benshi bakomeje kwemeza ko yapfuye azize gufata ibiyobyabwenge.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka