Tom Close na Ama-G The Black mu gitaramo kirimo Ragga Dee
Abahanzi b’abanyarwanda Tom Close na Ama- G The Black bazagaragara mu gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda Ragga Dee kikazabera i Kigali tariki 08-09/06/2013.
Iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi batandukanye aribo The Bonies bo mu gihugu cya Uganda bazwi ku gukina ingoma “Drum Beat” bakaba banakina n’indi mikino itandukanye harimo nko gusetsa (comedie) nk’uko na Ragga Dee nawe ari umukinnyi ukomeye muri uwo mukino wo gusetsa.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Kigaliwood Cinema kirimo ibice bibiri: igitaramo cya mbere cyahariwe abakomeye (VIP Show) kizabera muri Serena Hotel ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10000.
Ikindi gitaramo (Family Show) kizabera muri Parking ya Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 09/06/2013 aho bizaba ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 1500 ahandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
N’amahoro? ndabakunda cane. Nashaka kumenya amakuru ya Young junior hamwe na Diplomat.
N’amahoro? ndabakunda cane. Nashaka kumenya amakuru ya Young junior hamwe na Diplomat.