Iyi stade izaba ikikijwe n’ibindi bikorwa remezo nk’amahoteli, ibibuga by’imyidagaduro ndetse n’amacumbi agezweho igomba kuba yarangiye kubakwa mbere yisozwa ry’umwaka wa 2016 dore ko biteganyijwe ko ariyo izakira imikino y’igikombe cya CHAN 2016.
Mu bindi bizaba bikikije iyi stade kandi, harimo uruzi karemano, ibyumba by’inama bigezweho ndetse n’inyubako z’ubuhahiro nk’uko byatangajwe na Eric Rutayisire uhagarariye iyi sosiete mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu ikoreramo bya Africa.
Iyi stade n’ibizaba biyikikije izaba ari kimwe mu bikorwa remezo bijyanye n’urwego mpuzamahanga kandi iri ku rwego rw’ibibuga byemerwa na FIFA.

Uretse iyi stade kandi iyi sosiete irateganya gushora imari yayo mu mishinga itandukanye mu Rwanda harimo ingufu, kubaka amazu y’amacumbi agendanye n’igihe, inyubako zagenewe gukoreramo ndetse n’ibindi; nk’uko byatangajwe na Eric Rutayisire.
Ati “twahisemo gushyira ibiro bihagarariye societe yacu ku mugabane wa Africa mu Rwanda kubera ko borohereza ishoramari kandi hari n’umutekano usesuye ugereranyije n’ahandi. Tugiye gushora imari yacu nyishi rero aha mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye”.
Iyi sosiete y’Abanyaturkiya ikorera mu bihugu bitandukanye harimo Uburusiya, Azerbaijan, Cote d’ivoire, Congo Brazzaville, Iraq , Libya ndetse n’u Rwanda rwiyongereyeho.
Turatsinze Bright
National Football League
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byiza bahereye kubaturage b’igahanga batanga akazi ubuyobozi bubidufashemo.
None se ni kuriya izaba imeze cg ni indi stade yuzuye bafotoye? Oyeee oyeee Rwanda!
Reka dutegereze nizereko twabonye isomo mugutanga amasoko mujye mwitonda banyakubahwa murebye uburyo umushinwa yadupfunyikiye amazi mu muhanda kgl-musanze ibihumbi 40 ni byinshi bazakorane ubushishozi genocide abo yatwaye barahagije ntazindi pfu dushaka
Reka dutegereze nizereko twabonye isomo mugutanga amasoko mujye mwitonda banyakubahwa murebye uburyo umushinwa yadupfunyikiye amazi mu muhanda kgl-musanze ibihumbi 40 ni byinshi bazakorane ubushishozi genocide abo yatwaye barahagije ntazindi pfu dushaka
hanyuma se bazayitwubakira ku buntu?Ninde uzatanga cash yo kubaka?
Moise, n’umwaka ishobora kurangira namafaranga abura gusa ubundi umushinwa agakora ikiraka
ubuse tubyemere koko? nyuma y’imyaka 2 ko izaba yuzuye/
Ibi bikorwa bigiye gutanga imirimo ku bashomeri benshi!! ndabona bizarangira abahakoze nabo bazamura inyubako zabo i gahanga. Ibi ni byiza hagati aho,kuko bigaragaza ko ubushake n’ingufu leta y’u Rwanda yashyize mu gukurura abashoramari zeze imbuto,kandi n’ibindi biracyaza.
Ibyorohereza abashoramari mu rwanda birahari,kandi ibikorwa byabo bifite isoko kubera aho urwanda ruherereye.