Nyabihu: Bagiye gusuzuma niba amashyuza yatanga amashyanyarazi
Ubuyobozi bwa EWSA bugiye gutangira gukora isuzuma ry’amashyuza ngo barebe ko yatanga umuriro w’amashanyarazi wakongera uwari usanzwe mu Rwanda. Iri gerageza rizabera mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu.

Aho iri gerageza rizabera hakomeje gutegurwa, hashyirwa ibikoresho by’ibanze bizakenerwa mu bucukuzi bw’amashyuza, hanatunganywa aho bizakorerwa; nk’uko Habinshuti Aimable, umwe mu bakozi ba EWSA babishinzwe yabidutangarije.
Mu nyigo bagiye bakora, ahantu hatatu bazageregereza hashobora gutanga MW 10. Mu gihe bazibura byabaha ishusho y’ahandi bashobora gushakishiriza; nk’uko Habinshuti akomeza abisobanura.

Senateur Bizimana Evariste wasuye iki gikorwa yishimira iyi mirimo, yongeraho ko ari ibikorwa bitwara Leta amafaranga menshi ariko kandi bigezweho bikaba byateza imbere igihugu kurushaho ndetse na gahunda umukuru w’igihugu yemereye abaturage muri 2017 yo kuva ku 10% bakagera kuri 70% ku bakoresha umuriro w’amashyanyarazi ikazageraho.

Mu gihe iri gerageza ryaba rikunze, byagira ingaruka nziza cyane kuko igihugu cyarushaho kugenda cyongera ingufu z’amashyanyarazi ndetse n’abaturage bayakoresha bakiyongera.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|