Eric Abidal n’amarira menshi, yasezeye burundu ku mupira w’amaguru

Uwari myugariro wa FC Barcelona, Umufaransa Eric Abidal wari umaze iminsi afite uburwayi bw’umwijima yatangaje ku mugaragaro n’agahinda kenshi ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Abidal w’imyaka 33 yavuze ko yifuzaga gukomeza gukinira FC Barcelona ariko ko bitewe n’uburwayi bw’umwijima bwakunze kumubuza gukina, amasezerano ye agomba kurangira mu kwezi gutaha atazongerwa.

Abidal yarize ubwo yasezeraga ku mugaragaro.
Abidal yarize ubwo yasezeraga ku mugaragaro.

Kubera uburwayi bw’umwijima bwanatumye abagwa, Abidal watwaye ibikombe 15 mu myaka itandatu yari amaze muri FC Barcelona, yakinnye imikino ine gusa ya shampiyona, abanza mu kibuga inshuro ebyiri gusa.

Abidal ashobora kuzagaragara mu myenda y’iyo kipe bwa nyuma ubwo izaba ikina umukino wa nyuma wa shampiyona na Malaga kuri uyu wa gatandatu, gusa umuyobozi wa FC Barcelone, Sandro Rosell, avuga ko yizeye kongera kubona Abidal muri iyo kipe nk’umutoza nk’uko nawe yabyivugiye.

Abidal yishimira bwa nyuma igikombe cya shampiyona FC Barcelona iheruka kwegukana.
Abidal yishimira bwa nyuma igikombe cya shampiyona FC Barcelona iheruka kwegukana.

Abidal mu marira menshi yagize ati “Nizeye ko nzagaruka muri iyi kipe kuko ibihe nayigiriyemo birihariye kuri njye. Birakomeye uyu munsi gusezera. Nakiniye iyi kipe imyaka itandatu, kandi ni hano nagiriye ibihe byiza mu buzima bwanjye bwose.

Ndagiye ariko nzagaruka. Ndashimira abafana bose bambaye hafi mu bihe byose nanyuzemo. Iyi kipe yambereye umuryango wanjye wa kabiri kandi iramfasha mu bihe bikomeye, nzabizirikana iteka”.

Abidal ari kumwe n'abana be.
Abidal ari kumwe n’abana be.

Abidal yarekeje muri Barcelona muri 2007 avuye mu ikipe ya Lyon. N’ubwo nyuma yaje kurwara, Muri iyo kipe y’i Catalogne Abidal yahagiriye ibihe byiza kuko yatwaye ibikombe bine bya shampiyona, ibikombe bitatu by’umwami, ndetse n’ibikombe bibiri bya Champions League n’ibindi.

Mu kumusezeraho, umuyobozi wa FC Barcelona yavuze ko, bitewe n’ibihe yagiriye muri iyo kipe, izina ndetse n’inararibonye Abidal afite, nabyifuza amaze kubitekerezaho neza, azahabwa akazi ko kuba umuyobozi mu bya tekinike muri iyo kipe, cyangwa se akaba yanakorana n’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyo kipe.

Abakinnyi ba Barca basezera kuri Abidal.
Abakinnyi ba Barca basezera kuri Abidal.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyihangane, amagara aruta amagana.

B yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Nta kintu cyiza nko gusezera ugifite agaciro, utarajegera. Hose mu kazi biba byiza cyane. Imana izaguhe ibihe byiza urere abana bawe kandi Barca izagusindagiza mu bundi buryo.

bitibibisi yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka