Mageragere: Imbuto Foundation yakoze ubukangurambaga ku ndwara ya Malariya

Umuryango Imbuto Foundation wakoze ubukangurambaga ku ndwara ya malariya ku baturage batuye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 30/05/2013. Igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro n’imikino bigamije kwerekana ububi bwa malariya.

Intego y’iki gikorwa cyabereye muri uyu murenge wa Mageragere, umwe mu birenge y’icyaro igize akarere ka Nyarugenge, yari ukumvisha abahatuye ibyiza byo kurara mu nzitiramibu kuko benshi mu bahatuye biyemerera ko batazikoreshaga.

Bamwe mu baturage bitangarije ko bumvaga ko gukoresha inzitiramibu ari inama z’abaganga gusa ariko mu by’ukuri atari ngombwa; nk’uko uwitwa Devothe Nayijuru yabitangaje.

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Mageragere bemeza ko bagenda barushaho gusobanukirwa n'akamaro ko kuryama mu nzitiramibu.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Mageragere bemeza ko bagenda barushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kuryama mu nzitiramibu.

Yagize ati: “Njye najyaga kwa muganga batubwira kujya gukoresha inzitiramibu tukumva ni inama z’abaganga gusa bitatureba. Ariko aho natangiye kuyikoresha njye n’abana banjye indwara itarasibaga mu rugo ubu yarashize.”

Ibi nibyo Ladegonde Ndejuru, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation aheraho yemeza ko ubukangurambaga bagenda bakora hari icyo buhindura mu baturage. Avuga ko ibyo bikorwa bizakomeza mu rwego rwo guhuza imyumvire n’abaturage.

Ati: “Dusanga tugomba kugira nk’izi kampanye, guhuza abaturage kugira ngo tuganire nabo twumve niba hari inzitizi bahura nazo mubyo bagenda bumva byo kubigisha uko barwanya malariya.

Madame Ladegonde, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation. Umuyobozi wa Mageragere na Clemence Dusingize, ushinzwe ubukangurambaga muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malariya.
Madame Ladegonde, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation. Umuyobozi wa Mageragere na Clemence Dusingize, ushinzwe ubukangurambaga muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malariya.

Niyo mpamvu muri iki cyumweru twahisemo kujya gukorera mu turere dukorana natwo, kugira ngo duhure n’abaturage twumve neza niba bumva inyigisho abakangurambaga babaha.”

Muri iki gikorwa Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ikorera mu turere umunani twatoranyijwe. Uyu muryango uza wunganira n’indi miryango ikorera hirya no hino mu gihugu nayo igamije kurwanya malariya.

Kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya malariya ku rwego rw’isi, biturutse ku bukangurambaga nk’ubu bugenda bukorwa.

Umwe mu bakinnyi agaragaza uburyo iyo umuntu ativuje marariya hakiri kare imuzahaza.
Umwe mu bakinnyi agaragaza uburyo iyo umuntu ativuje marariya hakiri kare imuzahaza.

Malariya nayo yaramanutse igera ku mwanya wa munani mu ndwara zihitana abantu mu Rwanda, nk’uko ubuyobozi bwa RBC bubitangaza.

Imbuto Foundation ni umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo kwita ku miryango Nyarwanda, aho uyu muryango utanga ubufasha butandukanye ukanakora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo runaka byugarije iyo miryango.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka