Rusizi: Umugabo utabona afite impano idasanzwe yatumye yikura mu bukene
Bimenyimana Remy wo mu karere ka Rusizi yahumye amaso yombi afite imyaka 12 ariko akora ibintu bitangaje kuko abasha kumenya aho ageze akoresheje amaso y’umutima ku buryo utamuzi washidikanya ko afite ubumuga bw’amaso.
Uyu mugabo ubu ufite imyaka 57 abasha gushaka amazina ya buri muntu muri telephone ye agahamagara uwo ashaka ndetse akamenya n’amafaranga ari muri telephone. Abasha kandi kumenya ko ageze iwe kuburyo iyo bamutwaye ku kinyabiziga batamurenza kuko ahita ababwira ko yahageze.
Kubera ubunyangamugayo ubushishozi n’ikinyabufura biranga uyu mugabo byatumye ashingwa ibikorwa byinshi ahagarariye mu karere ka Rusizi harimo kuba umuyobozi wa koperative ABANZE UMUGAYO ikora ubworozi ubu bakaba bamaze kwigurira imoto.

Uretse ibyo kando ari muri komite y’abantu bane batowe ku rwego rw’igihugu bashinzwe gukemura amakimbirane mu batabona, ndetse n’akarere kamugize umwe mu bashinzwe guhugura abantu bazajya guhugura abandi kwirinda agakoko gatera SIDA.
Bimenyimana abasha kwandikisha imashini y’abatabona yaguriwe n’akarere ka Rusizi, kubera ibikorwa akora bitandukanye atangaza ko yabashije kwiyubakira inzu, afite ipikipiki yaguze miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ndetse n’inka yororera mu ikiraro.

Bimenyimana afite ibyangombwa yahawe n’ibitaro bya Kabgayi, Gihundwe, Butare n’ibindi, bagaragaza ko afite uburwayi budakira bwo guhuma amaso yombi ariko abasha kuvuga Igifaransa neza kuko ngo yize amashuri atandatu abanza yongeraho rimwe ry’ababana n’ubumuga bwo kutabona.
Ikimubabaza ngo nuko bamubwira ko umugore bashakanye ari mwiza ariko akaba atabasha kumureba usibye kumva ijwi rye gusa kuko yamushatse yaramaze guhuma.

Uyu mugabo umaze kubyara abana 10 avuga ko yakiriye impano yo kubona akoresheje amaso y’umutima kandi ngo ibyo yagezeho byose abikesha kubaha Imana no kuyisenga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
jyewe ndanenga abantu batita ku bantu bafite ubumuga kandi ndashimira uyu mugabo ibikorwa byindashyikirwa amaze kugeraho
Uwo mugabo ndamuzi kuko nanjye ntuye i Rusizi namubonye mu giterane n’iyo muganira ubona ajijutwe kandi akora ibintu byinshi wagira ngo arabona rwose!
GOOD.UBUMENYI NTAH BUHURIYE N’UBUHUMYI.KOMEREZAHO ARIKO UZABONEZE URUBYARO KUKO BIGARAGARA KO USHOBORA KUZONGERAHO ABANDI.
yeweeeeeee! uyu mugabo yaje kubwiriza ijambo ry’imana kwishuri kera mur 2005 twiga jill barham disi! azi kuryigisha rero twese tukajya mu mwuka pe!
kumugara nabi ni mu jutwe,ndetse no kumugazwa n’abafite ingingo zose bashaka kwereka ufite ubumuga ko ntacyo ashoboye,ariko nyirubwite iyo afite ubwenge agera kubyo ashaka byose kuko usanga hari n’abazima badafite ubumuga na buto ariko barutwa n’abamugaye.kandi nshimiye akarerekamufashije kamuha imashini yatumye afasha abandi.
Kumugara ntibibuza umuntu kuba ingirakamaro muri societe,n’abandi bafite ubumuga bage bagerageza bakore nk’uyu.
Njye rwose uyu mugabo ndamuzi kuko ni umwe mubantu twifashisha muguhugura abantu mubijyanye no kwirinda no kuwanya sida mubafite ubumuga bitwa (ToTs) murugaga nkoreramo rwa UPHLS rufite icyicaro hano i KIGALI. ndamuzi ninyangamugayo, kdi arasobanutse. mbese nintangarugero mubafite ubumuga. nakomerezaho