Bugesera: Hari abageni bategekwa kuzana inyemezabuguzi z’ibishyingiranwa

Bamwe mu bageni bo mu karere ka Bugesera bavuga ko bategekwa kuzana inyemezabuguzi z’ibishyingiranwa aba batahanye ku mugabo kugirango harebwe agaciro bifite kuko iyo umugabo asanze nta bintu azanye bifatika ahita asubizwayo.

Uyu yitwa Dukuzimana Pierre atuye mu murenge wa Nyamata avuga ko we nk’umugabo aba yarubatse inzu imuhenze hanyuma akagerekaho n’inkwano yo gukwa umukobwa, iyo rero azanye ibishyingiranwa bike hari igihe umugabo amusubiza iwabo.

Yagize ati “umukobwa ahita asubizwa iwabo maze akajya kureba uburyo yazana ibindi byenda kungana cyangwa birenzeho n’ibyo umuhungu aba yarahaye iwabo, ndetse agomba kuzana inyemezabuguzi ya bimwe mu bikoresho aba yaraguze”.

Mu bishyingiranwa umukobwa agomba kujyana ku muhungu harimo igare, intebe zo munzu, matora yo kuryamaho n’ibikoresho byo mu rugo kandi ngo iyo bibuze asubira iwabo akajya kubizana.

Abakobwa nabo bemeza ko mbere y’uko bashyingirwa imiryango yabo igomba gukora iyo bwabaga ngo umukobwa wabo ashyingirwe kuko bitabaye ibyo ntiwarutahamo; nk’uko byemezwa na Uwizeye Natasha wo mu murenge wa Mayange.

Mukarutabana yamaganira kure uwo muco ushingiye ku bintu.
Mukarutabana yamaganira kure uwo muco ushingiye ku bintu.

Ati “umubyeyi yagurisha isambu, yaguza banki ariko agomba gushyingira umukobwa we kandi akagerageza kutanga ibishyingiranwa bijyanye n’inkwano umuhungu aba yaratanze”.

Uwizeye avuga ko hari na bamwe muri abo bakobwa baba barabuze abagabo maze aho kugirango bagumirwe bakegera abahungu bakababaza niba bashobora kubana maze umuhungu akamushyiraho ibyo agomba kumukorera.

Ati “hari abakobwa benshi bagiye bubakira abahungu amazu ndetse bakanabagurira ibikoresho byo munzu kugirango babane, benshi turabazi hano”.

Iki kibazo ngo ngo cyatangiye aho ababyeyi bafashaga abana babo bagiye kurushinga babagurira ibikoresho by’agaciro nk’amagare na moto mu rwego rwo kwerekana ko umuryango we umwitayeho; nk’uko bisobanurwa na Rukundo Julius umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Ngo byagiye bihindura isura kuburyo ubu bisigaye ari nk’ubucuruzi. Kubera uruhare bigira ku ngo twahisemo kubihagarika dushishikariza abagiye ku rushinga kudashingira ku mutungo, nubwo byatangiye ari byiza; nk’uko Rukundo akomeza abisobanura.

Rukundo Julius umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere.
Rukundo Julius umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Ubuyobozi bw’akarere bwandikiye abayobozi b’ibanze bababwira ko bigomba gucika kuko uwo atari umuco kuko bidashingiye kuri gakondo nyarwanda kandi bigatuma n’abantu batabana neza kuko ngo iyo umusore agiye gushaka umukobwa afite ibindi amukurikiyeho birimo ubutunzi, urwo rugo rudakomeza gukomera mu gihe ibintu bizaba bishize.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo uwabikora rwihishwa cyangwa se no ku mugaragaro utamuhamya icyaha ngo ni ngombwa kumenyereza abantu kurushaho gukundana kandi bakabana mu mahoro birinda gushinga ingo bagendeye ku by’umuntu atunze.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Urukundo rukwiye kubanza rugashinga imizi.Njye ibi nahita mbihuza n’inkwano z’ikirenga abahungu baba basabwe na ba sebukwe .ibi bisa nko kugurisha umukobwa wabo.ibi rero bituma umusore ashaka kumenya ni ba agaciro k’indenga kamere yaciwe gahuje n’ibirongoranywa umukobwa aba yazanye dore ko ubukwe bushobora no kuba bwamusize iheruheru.Njye mdagaruka ku babyeyi b’imiryango yombi,bakwiriye kureba mu bushobozi bafite bakubakira abana babo urugo ruhamye dore ko nyuma y’amezi icyenda hashobora kuboneka ikibondo gikeneye indyo yuzuye,mituelle de sante ,kwishyurirw amashuri n’ibindi bikenerwa kugira ngo azavemo umuturage wifitiye akamaro,umuryango we ,igihugu,ndetse n’isi muri rusange.Ntekereza ko ababyeyi b’umukobwa badakwiye gusahura no gusesaguza umukwe wabo ngo bakeneye indonke.ntibivuze ko nirengagije umuco ahubwo harebwe ahazaza h’uwo muryango mushya.Hakwiye na none gushimangirwa urukundo rw’umwimerere n’ubwenge bafi cg se philosophy mugutanga "care"no gushaka agafarango .ibi bombi barabisabwa kugirango ...

Alias yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

ni akumiro! iyo nayo ni entrepreneurship kweli! urwo rukundo se bambe, musenge!

celestin yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ntabwo urukundo rugurwa,iyo ibintu bishyizwe imbere kurusha urukundo urugo ntirwubaka ngo rurambe.Dusenge dushikamye dusabira abakobwa b’i Bugesera.

Christian yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

mubyukuri nakumiro ndumiwe none se ubwo umuhungu yagukunze byukuri yakwanga kugutwara ngo ntabishyingiranwa wazanye...ahhaa!!!!iryo siterambere pe,ndemerako barwubaka bagafashanya arko ntibibe condition,icyambere nukuzuzanya.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Kubwanjye ndabishyigikiye rwose kuko birerekana uburinganire ko bumaze gushinga imizi. Niba umukobwa afata umunani iwabo, kandi numugabo akaba ntacyo yagurisha mu munani yahawe igihe cyose umugore we atabyemeye, abo bakobwa bajye bafata iminanai yabo bayigurishe cg yumvikane numugabo uburyo uwo munani bazawukoresha nyuma urugo rushingwe rukomere bahereye kubyo bafite.
Abakobwa bamenyere ko bagomba gufata umunani wabo bakawubyazamo umusaruro ariwo uzavamo ibyo azakenera mu rugo iwe, abagabo sibo bagomba kuvunika kandi ibi bikwiye gucika rwose ahubwo iyi systeme yo mu Bugesera igatezwa imbere. Urukundo yego, ariko ntitwibagirwe ko hari nibindi bikurikira.

Aha ihame ryo kumva ko umugabo ariwe nyiri byose rizavaho, bose baharanire guteza ibyabo imbere kuko buri wese abyiyumvamo nkuwazanye umusanzu.

Ibi byarinda babandi baza bakurikiye imari, ejo yamara kuruganza mo akajya mu nshoreke ndetse avuga ko niyo batana ntacyo byamutwara kuko yahavana ikizamubeshaho imbere.

Aba banyabugesera rero system yabo yigwe neza, ivugururwe kugirango hatagira bayihomberamo (kuko bibaho), nyuma ikoreshwe.

alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ngaho da, inyemezabuguzi kandi! Ni mu Buhinde se!? India niho nzi abakobwa bakwa abahungu! Keretse niba abasore benshi b’ ibugesera birebera film z’ iminde!!!

Rusakara Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

jye ndeba igikwiye gushyirwa imbere kuruta ikindi ara urukundo kuruta uko hasyhirwa imbere ibintu bibaye bihari sawa,ariko bidahara ntampamvu yo kwinaniza bisa no gusenya urugo.

muyo says yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka