Nyabihu: SACCO zitanga inguzanyo bidakurikije amategeko

Mu ruzinduko abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe ubukungu bagirira mu karere ka Nyabihu tariki 29-31/05/2013 bagaragarijwe ikibazo cya SACCO zitanga inguzanyo zidakurikije amabwiriza yo gutanga inguzanyo.

Byagaragaye ko muri aka karere SACCO nyinshi zagiye zitanga inguzanyo bikarenga amabwiriza ya BNR yo kutatanga inguzanyi zirenga 5% by’umutungo wa SACCO.

Abayobozi b’imirenge n’ab’akarere, basabwe gukanguka bakita cyane kuri iki kibazo cya za SACCOs, bagakurikirana imicungire yayo, bakihutira gushishikariza abatse inguzanyo kwishyura kandi n’abazifashe bagasuzuma ko zikoresha icyo zasabiwe.

Bakanguriwe gukurikirana ibibazo biri mu ma SACCOs mu maguru mashya kugira ngo bitazateza ikibazo mu gihugu nk’ibyo za Micro-Finances zagiye ziteza mu bihe byashize.

Abasenateri bireberaga uko abaturage bo mu karere ka Nyabihu bashyira mu bikorwa gahunda za Leta kandi bagatanga n'inama zitandukanye zabafasha kwiteza imbere.
Abasenateri bireberaga uko abaturage bo mu karere ka Nyabihu bashyira mu bikorwa gahunda za Leta kandi bagatanga n’inama zitandukanye zabafasha kwiteza imbere.

Indi ngingo bizeho ni irebana n’umuriro w’amashanyarazi,maze akarere gasabwa kubishyiramo ingufu ku buryo kava kuri 14% kariho mu kwegereza abaturage amashanyarazi bakazamuka. Abayobozi mu karere basabwe gufatanya na EWSA bagashishikariza abaturage gufata amashyanyarazi, abayafite bakayabyaza umusaruro bihangira imirimo inyuranye.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017, akarere ka Nyabihu kazaba kageze kuri 70% mu kwegereza abaturage amashanyarazi mu gihe mu mwaka wa 2010 kari kuri 10%.

Senateri Evariste yavuze ko gahunda ya VUP, gahunda ya Business Development Centers, na BDF nazo basanze hakirimo utubazo bagira akarere inama zitandukanye zo kudukosora.

Kuri izi gahunda zose, abasenateri bagiye batangaho inama bashishikariza akarere gukomeza aho bigenda ndetse no kwikosora aho bitagenda mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka