Mu muhango wo gutangiza iryo tsinda wabereye mu karere ka Burera tariki 30/05/2013, Munyankusi Jean Damascene, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyaruguru, yavuze ko iryo tsinda rizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’iry’u Rwanda muri rusange.
Yagize ati “(iryo tsinda)…ni abikorera bazajya bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abikorera, cyane cyane mu biganiro bigenda biba hagati y’abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bandi…”.

“…ibyo biganiro akenshi bikaba bigambiriye kugira ngo ibikorwa by’abikorera bitere imbere, ubucuruzi bwabo bugende neza, hashyirwaho politike nziza igena ubucuruzi ku rwego rw’igihugu, hashyirwaho amategeko y’imisoro ababoneye kugira ngo bashobore gukora ubucuruzi bwabo nta kibabangamiye.”
Akomeza avuga ko nubwo itsinda ry’abikorera ritangiriye ku rwego rw’akarere, ngo rizanamanuka regere ku rwego rw’umurenge hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abikorera.
Abikorera bo mu karere ka Burera biyemeje kujya mu Itsinda ry’Abikorera b’Indashyikirwa, bavuga ko gahunda yo gushyiraho iryo tsinda ari nziza kuburyo ngo kurijyamo byabashimishije, nk’uko Viateur Harerimana nyiri Paradise Medal Ltd abitangaza.

Agira ati “…kikaba ari ikintu kidushimishije cyane, cyane cyane ko twemeye nuko tuzaritera inkunga kugira ngo nyine igihugu cyacu gikomeze gutera imbere, Leta itagenda yonyine ariko natwe abikorera tubigizemo uruhare…”.
Kujya mu Itsinda ry’Abikorera b’Indashyikirwa bisaba iki?
Munyankusi avuga ko uwikorera w’Indashyikirwa aba amaze kugera kure mu mu byo akora hakiyongeraho n’ubunyangamugayo.
Agira ati “Uwikorera w’Indashyikirwa ni wa wikorera mu by’ukuri umaze kugera aho agera mu byo akora, cyane cyane aho agera bivuze ngo bijyanye n’ubunyangamugayo ariko noneho n’imikorere…”.

“…ese ni wa muntu ubona koko gahunda yo guteza imbere ibyiciro bigenda bisigara, uretse kuba aharanira inyungu ze ariko se yibuka no guteza imbere rwa rubyiruko, yibuka no guteza imbere abari n’abategarugori, ese koko ni umuntu ushobora kwigirwaho n’abandi, ese koko ni umuntu ushobora kubona ya makuru (y’ubucuruzi) yamara kuyabona akayabashyikiriza (abacuruzi)?”
Munyankusi akomeza avuga ko abagize Itsinda ry’Abikorera b’Indashyikirwa bazajya bunganira komite zisanzwe ziyobora PSF ku rwego rw’akarere.
Gutangiza ishyirwaho ry’Itsinda ry’Abikorera b’Indashyikirwa byatangiriye mu karere ka Burera ariko bizakomereza no mu tundi turere two mu ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu gihugu hose.

Abazajya muri iryo tsinda hari umusanzu bazajya batanga buri mwaka. Ubwo ryatangizwaga mu karere ka Burera hatangajwe ko uririmo azajya atanga amafaranga kuva ku bihumbi 200 kugeza ku bihumbi 500 ariko nuwatanga arenga nta kibazo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mama Denise nawe ndabona yitabiriye....