Nyamasheke: Imurikagurisha ryategurwaga kuba kuwa 31/05/2013 ryasubitswe

Imurikagurisha ryari kuba mu karere ka Nyamasheke kuva tariki ya 31/05/2013 kugeza ku ya 06/06/2013 ryasubitswe, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere.

Iri murikagurisha ryari rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu karere ka Nyamasheke ngo ryasubitswe kuko habayeho igihe gito cyo kwitegura, bityo kikaba kitemereraga abazaza kumurika baturutse hirya ya Nyamasheke kwitegura neza.

Ngo bari bafashe igihe cy’ukwezi kumwe bazi ko bizaba byatunganye ariko biza kugaragara ko akazi kakiri kanini, by’umwihariko ku bagombaga kuza kumurika ibikorwa byabo mu karere ka Nyamasheke baturutse mu zindi Ntara ndetse no hanze y’igihugu; nk’uko bisobanurwa na Majyambere Venuste uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke.

Umukuru wa PSF mu karere ka Nyamasheke ubwo yaganiraga n'abacuruzi bo muri Centre ya Tyazo mu gutegura iri murikagurisha.
Umukuru wa PSF mu karere ka Nyamasheke ubwo yaganiraga n’abacuruzi bo muri Centre ya Tyazo mu gutegura iri murikagurisha.

Umukuru wa PSF mu karere ka Nyamasheke yavuze ko nta gihombo kizabaho kuko abantu bose bari biyandikishije kuzitabira iri murikagurisha bari bafite imyirondoro yabo ku buryo babashaga kuvugana umunsi ku munsi kandi ko mbere yo kurisubika na bo babanje kubyumvikanaho.

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke rurateganya ko iri murikagurisha rishobora kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani (Kanama 2013) ku buryo bamwe mu bazitabira imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali bashobora kuzahita bakomereza mu imurikagurisha ryo mu karere ka Nyamasheke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka