Mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Rusumo bibutse abazize Jenoside ku nshuro ya 19

Ikigo cy’amashuri cya Lycee de Rusumo giherereye mu murenge wa Nyamugari, bibutse Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, aho umuyobozi w’iki kigo yasabye abanyeshuri bahiga gukoresha ubumenyi bahabwa mu kugira neza no kwirinda ingengabitekerezo iyo ariyo yose yahagara.

Ubu butumwa Padiri Uwimana yabugejeje ku banyeshuri, abarezi n’inshuti zabo kuwa Kane tariki 30/05/2013, ubwo basozaga iminsi ibiri bari bahariye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri iyi minsi bakoze ibiganiro bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akamaro ko kwibuka n’ingamba zafatwa ngo Jenocide ntizongere ukundi.

Abanyeshuri bari kumwe kandi n’abayobozi babo barimo abapadiri n’abarezi babo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamugari iri shuri riherereyemo, bafashije umudamu w’umupfakazi bamubumbira amatafari azakoreshwa mu kumwubakira.

Padiri Uwimana avuga ko iki gikorwa cyo kwibuka bagiteguye biri no mu rwego rwo gufasha abana kwiyubaka no gushyigikira icyerecyezo u Rwanda rufite, cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi.

Abafashe amagambo bagaragazaga ko Leta mbi yabibye urwango mu Banyarwanda, ariko ko ubu hishimirwa ko Leta iriho ifite ubushake n’ubushobozi bwo gukumira icyaza cyose kigamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Abanyeshuri bo muri iki kigo nk’urubyiruko bizeza ko bazashyira imbaraga nyinshi mu kubaka igihugu cyabo haba mu bitekerezo no mu bikorwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamugari, Chantal Uwamwiza, yasabye abanyeshuri biga muri iki kigo kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo bazagire icyo bimarira banakimarira n’igihugu cyabo,abibutsa ko ibyo batabigeraho bakirangwa n’amacakubiri n’ubugome mu mitima yabo.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriweho bavandi ,muzadushakire amakuru kubijyanye n ’abacikacumu ,inkunga leta itanga y’ingoboka ntigera kubo yajyenewe ,urugero ni mumurenge wa nyamugali-kirehe

habineza said yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

numwe mubanyeshuri biga aho muri lycee de Rusumo, muri babandi bari bafite ikibazo cyamafaranga ya grobal fund. kumwuka warangiye ubu ntibishyuye ngo tuzaze kuyareba? tubaye dutegereje igisubizo cyanyu.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka