Nshimiyimana yazanye amasura mashya mu Mavubi agiye kwitegura Malawi

Ku rutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana kugirango bitegure gukina umukino wa gicuti na Malawi, hagaragayemo abakinnyi bashya ndetse n’abaherukaga guhamagarwa kera.

Mu bakinnyi bashya bagaragara kuri urwo rutonde harimo Gabriel Mugabo waguzwe na Police FC imuvanye muri Mukura aho yakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru hibazwa impamvu adahamagarwa mu Mavubi kandi ari myugariro mwiza.

Kuri urwo rutonde harimo kandi umukinnyi ukiri muto witwa Mpozembizi Mohamed akaba akina neza inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Musanze FC.

Hagaragaramo kandi abakinnyi bataherukaga guhamagarwa mu Mavubi nk’umunyezamu Emery Mvuyekure wa AS Kigali, Uwiringiyimana Amani, Mutuyimana Moussa na Tuyisenge Jacques bakina muri Police FC.

Muri uwo mukino, Haruna Niyonzima ukina hanze y’u Rwanda muri Young Africans muri Tanzania ari nawe uzaba ayoboye bagenzi be nka Kapiteni, ni we mukinyi wenyine ukina hanze y’u Rwanda uzagaragara muri uwo mukino.

Amasura mashya yagaragaye mu Mavubi yatewe ahanini n’uko abandi bakinnyi bashoboraga guhamagarwa ari abakinnyi bo muri APR FC bitabiriye irushanwa ry’amakipe ya gisirikari yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ririmo kubera muri Kenya.

Umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 14/08/2013, ukazafasha u Rwanda kwitegura gukina na Benin mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Malawi nayo irimo gushaka iyo tike, yo izaba yitegura gukina na Nigeria. Mu gihe u Rwanda rwamaze kubura iyo tike bidasubirwaho, Malawi na Nigeria zo ziracyafite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi, kuko ikipe izatsinda hagati yazo, izahita ijya mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka iyo tike.

U Rwanda rwaherukaga gukina na Malawi muri CECAFA yabereye muri Uganda umwaka ushize, maze u Rwanda rubifashijwemo na Mugiraneza Jean Baptiste na Haruna Niyonzima ruyitsinda ibitego 2-0.

Dore abakinnyi 22 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana: Mutuyimana Evariste (Kiyovu Sport), Mvuyekure Emery (AS Kigali), Bayisenge Emery (APR FC), Usengimana Faustin (Rayon Sport), Mugabo Gabriel (Police FC), Uwiringiyimana Amani (Police FC), Rusheshangoga Michel (APR FC), Gasozera Hassan (Police FC), Mpozembizi Mohamed (Musanze FC), Niyonshuti Ghad ( Kiyovu Sport), Sibomana Abouba (Rayon Sport), Tubane James (AS Kigali).

Hari kandi Mushimiyimana Mohamed (AS Kigali), Buteera Andrew (APR FC), Mutuyimana Moussa (Police FC), Hategekimana Aphrodis (Rayon Sport),Twagizimana Fabrice (Police FC), Mwiseneza Djamar (Rayon Sport),Tuyisenge Jacques (Police FC), Sebanani Emmanuel (Police FC), Sibomana Patrick (APR FC) na Niyonzima Haruna (Young Africans).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka