Rayon Sport ikomeje gucunga ko Meddie Kagere atajya gukina hanze ngo imugure
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ishakisha cyane ruyahizamu w’Amavubi Meddie Kagere, buratangaza ko igihe cyose uyu mukinnyi azaba atabonye itike akinamo hanze y’u Rwanda, bagomba kuzahita bamugura kuko bamwifuza cyane.
Meddie Kagere warangije amasezerano yari afitanye na Police FC, yifujwe cyane na Rayon Sport ndetse banagirana ibiganiro, ariko ntibyagira icyo bigeraho, cyane ko ngo muri iki gihe Meddie Kagere arimo gushaka ikipe azakinira hanze y’u Rwanda.
Kagere uherutse kujya muri Afurika y’Epfo mu igeragezwa mu makipe ya Bidvest Wits Football Club ndetese n’iyitwa Amazulu, avuga ko yitwayeyo neza, akaba yizera ko bashobora kuzamugura, kandi ngo n’iyo bitakunda yagaruka agakina mu Rwanda kuko naho yumva ari ntacyo hamutwaye.
Aramutse abuze ikipe hanze y’u Rwanda, Meddie Kagere wakinnye muri Tuniziya muri 2012, ashobora kujya muri Rayon Sport kuko iri mu makipe amushaka cyane.

Umuvugizi wa Rayon Sport Gakwaya Olivier avuga ko bamukurikiranira hafi ngo bamenye uko gahunda ze zo hanze y’u Rwanda zimeze, kugirango naramuka abuzeyo ikipe, bazasubukure ibiganiro bagiranye nawe, hanyuma nibumvikana azabakinire muri shamiyona itaha.
Gakwaya avuga ko mbere y’uko Kagere ajya muri Afurika y’Epfo gushakayo ikipe, Rayon Sport yaganiriye na Kagere ariko agashaka ko iyo kipe yo mu karere ka Nyanza imuha Miliyoni 10, mu gihe ikipe yo yatangaga miliyoni 8.
Rayon Sport irifuza cyane uyu mukinnyi, umwe muri ba rutahizamu ba mbere mu Rwanda kugirango izabashe kongera gutwara igikombe cya shampiyona yatwaye muri shampiyona iheruka, ndetse azanayifashe mu gikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).
Si Rayon Sport imushaka gusa kuko na Kiyovu Sport iramwifuza ndetse na Police Fc yakiniraga irashaka kumwongerera amasezerano, ariko yo asa n’utagishaka kuyikinira kuko yamaze kuyisaba ibaruwa umusezerera (release letter), kugirango ajye kwishakira indi kipe.
Mu gihe ikomeje gucungira hafi Meddie Kagere, Rayon Sport imaze kugura abakinnyi benshi bazayifasha muri shampiyona itaha barimo Serugendo Arafat wavuye muri Mukura, Rwaka Claude, Havugarurema Jean Paul na Moses Kanamugire bavuye muri La Jeunesse.
Hari kandi Ndayishimiye Jean Luc wavuye muri APR FC, Bizimana Djihad wavuye muri Etincelles na Ndatimana Robert wavuye mu Isonga FC, ikaba ikomeje no gushaka abandi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|