Police FC iripima na KCC yo muri Uganda kuri icyi cyumweru

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona itaha no kumenyereza abakinnyi bashya, ikipe ya Police FC izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya KCC yo muri Uganda ku cyumweru tariki ya 11/8/2013 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri uwo mukino uzatangira saa cyenda n’igice, Police FC itozwa n’umutoza mushya w’umunya Uganda Sam Simbwa, izaba irimo kumenyereza abakinnyi bashya yaguze barimo Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ na Mugabo Gabriel bavuye muri Mukura, Djabiri Mutarambirwa yakuye muri Kiyovu.

Hari kandi Umunyezamu Mutabazi Jean Paul wavuye muri AS Muhanga, Kipson Atuheire wakinaga muri APR FC n’abandi.

Umutoza mushya wa Police FC Sam Simbwa avuga ko umukino azakina na Kampala City Council Football Club yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka muri Uganda, uzamufasha kumenya urwego abakinnyi be bariho, dore ko avuga ko baba abashya ndetse n’abari basanzwe muri iyo kipe atabazi neza.

“Maze iminsi mikeya ntangiye gutoza iyi kipe. Mperuka mu Rwanda kera muri za 2007 ubwo nari muri Atraco FC, ku buryo abakinnyi bari muri iyi kipe baba abasanzwe ndetse n’abashya ntabwo mbazi kuko atari nanjye wabaguze. Uwo mukino wa KCC rero uzatuma mbitegereza neza, menye imbaraga n’imyitozo ngomba kubongerera uko bingana.”

Umunyamabanga mukuru wa Police FC Chief Superintendent Jean Nepo Mbonyumuvunyi yadutangarije ko nyuma yo gukina na KCC i Kigali, Police FC izajya gukina umukino wo kwishyura muri Uganda ndetse ngo byanashoboka ikazahakinira umukino wa gicuti na Uganda Revenue Authority (URA).

Mbonyumuvunyi avuga kandi ko mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 21/9/2013, Police FC izaba yarakinnye indi mikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda, akaba yizera ko shampiyona itaha izatangira Police FC imeze neza, ikanabasha kwegukana ibikombe kuko ngo ari yo ntego bihaye.

Mu mukino uzahuza Police FC na KCC, umunyamabanga mukuru wa Police FC yatangaje ko mu rwego rwo gushishikariza abakunzi b’umupira w’amaguru kuwitabira ari benshi, kwinjira ku banyeshuri baba abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bizaba ari ubuntu ku bazitwaza amakarita y’ishuri.

Ahatwikiriye hiyubashye ni amafaranga ibihumbi 2000, iruhande rwaho bizaba ari amafaranga 1000 naho ahasigaye hose hadatwikiriye hakazishyuzwa amafaranga 500.

Police FC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, isezererwa ku ikubitoro mu gikombe cy’Amahoro ndetse no mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muriAfurika (CAf Confederations cup), isezerewe na Lydia Ludic Academic yo mu Burundi ngo ariko uyu mwaka ngo intego ni ugutwara ibikombe.

Theoneste Nisingziwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka