Nyanza: Umucungamali w’ikigo nderabuzima akurikiranweho kunyereza umutungo

Umucungamali w’ikigo Nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ay’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA asaga ibihumbi 260.

Uyu mucungamali yatawe muri yombi biturutse ku mafaranga ibihumbi 126 yagombaga guhabwa abajyanama b’ubuzima ndetse n’andi ibihumbi 135 yagombaga guhabwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera virusi ya SIDA ( PVV) yasinyiye ariko ntagere kubo yari agenewe.

Mbere yo gutabwa muri yombi k’uyu mucungamutungo komite y’ubuzima ikorera muri iki kigo nderabuzima cya Mucubiri yari yabanje kumuhagarika ku mirimo ye.

Nyuma y’uko guhagarikwa kwe nibwo polisi nayo yamutaye muri yombi ku mugoroba wa tariki o6/08/2013 aba afunzwe mu gihe hagikorwa iperereza nk’uko polisi yo mu karere ka Nyanza ibitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka