Inama mpuzamahanga yateguwe na INILAK ngo yavamo ibisubizo byo gusubiranya ibidukikije byangiritse
Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ibidukikije, ingufu n’iterambere, yateguwe n’ishuri rikuru ry’Abalayiki b’abadivantisiti (INILAK), bemeza ko ibidukikije byangiritse bishobora gusubiranywa, aho ngo biteze kubona ibitekerezo byafasha gushyiraho ingamba nshya mu kubirengera.
“Dushingiye ku ngero zimwe na zimwe zo mu Rwanda nk’igishanga cya Rugezi cyigeze gukama kigateza ibura ry’amashanyarazi mu gihugu, ishyamaba rya Gishwati ryari rigiye gucika, cyangwa se n’akabande ka Nyandungu (Kigali) ubu kongeye kugarukamo inyange; dushobora gukora ibirenzeho”, nk’uko Dr Rose Mukankomeje yasobanuye.
Uyu muyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) yabwiye abitabiriye inama ibera i Kigali kuva kuri uyu wa gatatu tariki 07/8/2013, ko mu Rwanda kimwe nk’ahandi ku isi, hakwiye gutezwa imbere ingufu zidashira kandi zidahumanya ibidukikije, nk’iziva ku ngomero z’amashanyarazi, imirasire y’izuba, umuyaga n’izindi.

Ati: “Peterori n’inkwi (bihumanya kandi bigashira), biraduhenda cyane, ingufu dufite rero nk’iz’amazi tugomba kuzibungabunga dutera amashyamba, kugira ngo imvura ihore iboneka. Dukwiye no gukurikiza ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, iby’imiturire, kugirango tugere ku iterambere rirambye”.
Iyo nama mpuzamahanga yatumiwemo na Ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR), aho Minisitiri Seraphine Mukantabana yagaragaje ibiza by’inkangu n’imyuzure byahitanye abantu bikangiza byinshi mu minsi ishize, nk’ingaruka zatewe n’imihindagurikire y’ibihe; akaba asaba inama z’uburyo u Rwanda rwakwitwara muri iki kibazo.
Ministiri Mukantabana yagize ati: “Iyi nama irafasha abakozi ba Ministeri yacu bashinzwe imicungire y’ibiza no kuburira abantu, bakaba bazayungukiramo tekiniki z’imikorere mishya; kandi ni amahirwe menshi ko INILAK irimo gushyiraho imyigishirize yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, navuga ko ari ikintu gishya kuri twe”.

Prof. Ajetomobi Joshua wavuye mu gihugu cya Nigeria, we yasobanuye ko iwabo batangiye kugira ingaruka mbi ziterwa n’imyuzure n’amapfa kuva kera, ariko ngo bihutiye gushyiraho ikigega cyo guhangana n’ibiza ndetse no gushakisha ingamba zo guhangana n’ibyo biza.
Ishuri rya INILAK ryatumije iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu bumenyi bw’isi no kurengera ibidukikije, ziturutse mu bihugu nk’u Bushinwa, Hong Kong, Austria, Nigeria, Tanzania n’ahandi, ngo zibungure ibitekerezo byavamo amasomo yo kurengera ibidukikije, nk’uko Umuyobozi wa INILAK, Dr Ngamije Jean yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
we need to look at sustainable energy inorder to live in harmony with our environment
MURAHO NEZA MUBYUKURU IBINYABUZIMA BIDAHARI UBUZIMA NABWO BURAHUNGABANA AMASHYAMBA RERO YAKOMEZA GUTERWA AHO BISHOBOKA HOSE MUGIHUGU AMAZI YABA MENCHI AGATEGURIRWA IMIYOBORO MININI KUBURYO ATAERA IMPANUKA ,AMASHYAMBA NAGWIRA AZATUMA ARUSHAHO KUBA HEZA , HABE AMACUMBI YINYONI ZIVUGIRIZA NEZA AMAHOTELI YAKUBAKWA HAGATI YAYO MASHYAMBA KUBURYO BWIZA BUBEREYE IJOSHO MUBYUKURI AHO HARIO UBUZIMA BYUZUYE MURI YANVURA IGWIRA IGIHE IZATURUKA KUMITEGURIRE IBERANYE NAHANTU HAGIYE GUKORERWA IBYWO BUHINZI UBWOROZI BYAMUTUNGO MAGUFI NDETSE NINKA KUKO KWITUNGO HAKOMOKA BYINCHI BAGARUKA BAGATUNGA UMUNTU MURAKOZE.
inilak niyo igerageza mubijyanye nibidukikije ariko ibindi ntacyombona gitera imbere.