Ngoma: Baramunize bamuta munsi y’umuhanda bazi ko yapfuye
Ingabire Freddy w’imyaka 30 yatoraguwe ahitwa Rwagitugusa ni mu murenge wa Mutendeli kuwa 08/08/2013 saa yine za mugitondo, yanizwe n’abantu bataramenyekana bamujugunya munsi y’umuhanda bazi ko yapfuye.
Ubwo yatoragurwaga n’abantu bajyaga mu isoko i Mutendeli basanze aziritse amaguru n’amaboko bamushyize ibintu mu kanwa bamutaye munsi y’umuhanda bigendeye.
Uyu musore yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mutendeli saa sita nacyo kimwohereza mu bitoro bikuru bya Kibungo ku mugoroba wo kuwa 08/08/2013.
Uyu wanizwe ntiyabashaga kuvuga keretse gukoresha ibimenyetso nko kwandika, yavuze ko akomoka mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho, ngo akaba yari aje kugura inzu n’isambu yari yarangiwe n’uwitwa Alexis utuye mu karere ka Ngoma.
Uyu musore akomeza yandika ko yazaga bavugana kuri telephone maze ubwo yageraga aho bamubwiye guhurira ngo yasanze uwo Alexis yicaye n’abandi basore babili bahita bamugirira nabi mu gitondo cya kuwa 08/08/2013 nka saa mbili.
Rwagitugusa aho ibyo byabereye ni ahantu hadatuwe cyane kuko hari igishanga ndetse n’amazi hakaba kandi ari hagati y’imisozi uwo yatoraguwe mu makorosi y’imihanda.
Ntiharamenyekana niba uyu musore yari afite amafaranga ariko birashoboka kuko avuga ko yari agiye kugura isambu ndetse n’inzu ahantu hirwa Kibaya.
Nk’uko abaganga bahise bamukurikirana bo ku kigo nderabuzima cya Mutendeli babivuga ngo ubwo yagezwaga kwa muganga ngo yari arembye ariko ngo yagendaga yoroherwa nubwo yaje koherezwa mu bitaro bikuru bya Kibungo ngo bakomeze bamukurikirane.
Inzego zishinzwe iperereza ziri gushakisha uwaba yaragize uruhare muri iki gikorwa cyari kigambiriye guhitana uyu musore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, yemeza aya makuru akavuga ko ibyo bintu bitari bikunze kuhakorerwa, yongeraho ko hari undi muntu mu myaka yashize bahagoronzoreye ijosi nawe bamuta bazi ko yapfuye.
Ingabire Freddy yavuze ko ari mwene Nzabamwita Faustin na Musabimana Serafine, bo mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Kibeho, akagali ka Mpunge, umudugudu wa Sinayi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|