Hari imanza zirenga 9,500 z’imitungo y’abarokotse Jenoside zitararangizwa n’inkiko

Ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA), ritangaza ko bamwe mu barokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda, bahangayikishijwe n’imanza z’imitungo zitarangijwe n’inkiko Gacaca, mbere y’uko zisozwa mu mwaka ushize wa 2012.

Mu ntara y’Amajyepfo, Uburengerazuba, mu Burasirazuba n’umujyi wa Kigali ngo harababarizwa abarokotse jenoside bagera ku 8,288 batararangirizwa imanza zijyanye n’imitungo, 583 nta marangizarubanza bafite, ndetse ngo n’abagera kuri 653 bafite amarangizarubanza yakozwe nabi, nk’uko AVEGA ibigaragaza.

Ngo baracyategereje gukusanya n’indi mibare itari mike y’imanza bagejejweho n’abapfakazi n’impfubyi za Jenoside, bo mu ntara y’Amajyaruguru. Imibare y’imanza bakusanyije hose mu gihugu ngo ishobora kuba ari mike cyane, kuko “abenshi ari abataza kuvuga ibibazo bafite”, nk’uko Uwase Sabine ushinzwe amategeko muri AVEGA yatangaje.

Iri shyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside kandi rifite impungenge ku masambu yamaze gusaranganwa ku bandi baturage cyangwa kugurishwa, ndetse n’ikibazo cyo gusabwa gusorera ubutaka kandi ngo ubutaka bugenwe guhingwaho budasorerwa.

Baribaza niba umusaruro utangwa n’abakora imirimo nsimburagifungo (TIG) bazawugiramo inyungu mu buryo butaziguye, atari inyungu rusange z’Igihugu.

Ihereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 08/8/2013, AVEGA yatumiye inzego zinyuranye zishinzwe ubutabera n’imiyoborere, kugirango bumve ibyo bibazo, babagire inama z’uburyo bakoresha mu kubikemura, ndetse n’uruhare rw’izo nzego zirimo Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST), iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), CNLG n’inkiko.

Jacqueline Bakamurera, Intumwa nkuru ya Leta yungirije muri MINIJUST, yemeye ko zimwe mu manza zirimo gusubirishwamo n’Urukiko rw’ikirenga, ndetse ko hari n’itsinda ryashyizweho na Ministiri w’Intebe, ryo kwiga ku kibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside, ariko ko batarashyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi.

Ikibazo cy’imitungo y’abarikotse Jenoside ngo ni urusobe

Jacqueline Bakamurera wo muri MINIJUST, yagaragaje ko mu manza z’imitungo y’abarokotse Jenoside harimo ibibazo bikomeye, kandi ari urusobe kurusha uko AVEGA babitekerezaga.

Yavuze ko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside, nyuma bakirega bakanishyura imitungo, ariko ngo ikaba iheze ku ma konti (nayo ataramenyekana aho ari) muri za banki, kuko ngo yabuze abaza kuyasaba.

Bakamurera yongeraho ko hari abayobozi bishyuje imitungo y’abarokotse Jenoside, aho kuyiha banyirayo ngo bakayishyirira mu mifuka yabo; hakaba kandi n’abayobozi bafite mu nshingano kuba abahesha b’inkiko, ariko ngo badafite ubushake bwo kuyihesha ba nyirayo, abandi ngo bagakoresha icyenewabo na “siniteranye”.

Yavuzeko ko hari n’imyanzuro y’inkiko Gacaca yabitswe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), inyandiko zikaba zigomba gushakishwa no kujonjorwa aho zibitse (kandi ngo biragoye), ku buryo ngo hari n’izishobora kuba zararigishijwe, bigasaba gushaka amakuru no kwandika izindi nshya.

Ngo hari n’imanza zitanditse neza, izindi ziriho kasha (cachet) zitari iz’urwego rushinzwe kurangiza urubanza, nk’uko Bakamurera yakomeje asobanura.

“Harasabwa byinshi birimo uruhare rwanyu n’urwa MAJ (inzu z’ubutabera); izo manza zigomba kubarurwa zikamenyekana ngo ni zingahe; ariko nkizera ko itsinda ryashyizweho na Ministiri w’Intebe ryakoze ako kazi; birasaba kumenya aho bamwe mu bagomba kwishyura batuye, n’ibindi”, nk’uko Bakamurera yasobanuriye AVEGA.

Yongeraho ati: “Ubu turimo gukurikirana iki kibazo, aho dusaba abo bose bashinzwe kurangiza imanza, baduhe umubare w’imanza zaciwe n’amazina yazo, tunamenye impamvu y’izitararangizwa, kugirango tuyishakire umuti”.

AVEGA yakoresheje abanyamuryango bayo bahagarariye buri murenge mu gihugu, kugirango baze kumva ibisobanuro by’inzego zitandukanye, ubufasha zabagenera n’inzira banyuramo mu gukemura ibibazo by’imanza z’imitungo y’abarokotse jenoside, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo shyirahamwe, Odette Kayirere asobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mutazi ukuntu imfubyi za Mamba mukarere ka Gisagara zibuzwa uburenganzira kumacumbi zubakiwe ahubwo mutabare naho ubundi Mamba wagira niwo murenge ufite abakunda imfubyi kurenza indi ngaho ngo amacumbi nayo imfubyi zumurenge wose abo ni KAYIRANGA GERARD,MUGABO EPHREM NA KABERA J.CLAUDE kdi igitangaje Nyakubahwa Ruberangeyo yarabisona nuye kuwagatandatu saa tatu 14/12/2013 ko amacumbi agomba kubarurwa kubayarimo kabone nubwo buri cyumba cyaba kirimo batatu uwayibanjemo niwe bayibaruraho arko Mamba !nukuri mukurikirane.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka