U Rwanda rwari ku mwanya wa 134 mu kwezi gushize, rwazamutseho imyanya itatu, rugera ku mwanya wa 131 ku rutonde rwo muri uku kwezi kwa Kanama 2013. Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanwa wa 38 ari nawo rwariho mu kwezi gushize.
Hagendewe uko ikipe y’u Rwanda iheruka kwitwara mu kwezi gushize ari naho itangwa ry’amanota rishingirwa, u Rwanda rwazamutse nyuma y’aho rukiniye na Ethiopia rukabura itike yo kujya muri CHAN ariko rwitwaye neza, dore ko hagombye kwitabazwa za penaliti maze Ethiopia igatsinda 6-5.
Nubwo u Rwanda rwazamutse, ariko ruracyaza mu myanya ya nyuma mu karere ka CECAFA, kuko ruri inyuma ya Uganda iri ku mwanya wa 77 ku isi, ikurikiwe na Ethiopia iri ku mwanya wa 102, ariko yo ikaba yamanutseho imyanya irindwi.
Ku mwanya wa gatatu mu karere hari u Burundi buri ku mwanya wa 126 ariko nabwo bukaba bwamanutseho imyanya itandatu, Tanzania iri ku mwanya wa kane mu karere ikaza ku mwanya wa 128 ku isi, igakurikirwa na Kenya ku mwanya wa gatanu mu karere no ku mwanya wa 129 ku isi.
Cote d’Ivoire ikomeje kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikaba iri ku mwanya wa 18 ku isi, ikurikiwe na Ghana, Mali, Algeria, Nigeria, Cape verde, Burkina Faso, Cameroun, Tunisia na Zambia.
Ku rwego rw’isi, Espagne iracyayoboye, igakurikirwa n’Ubudage, Colombia, Argentine, Ubuholandi, Ubutaliyani, Portugal, Croatia, Brazil n’Ububiligi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|