Nyamasheke: Umwana w’imyaka 12 yarohamye mu kiyaga cya Kivu

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ajyanye n’abandi bana kuvoma amazi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 06/08/2013 mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu kagari ka Ntango mu murenge wa Nyabitekeri ho muri aka karere ka Nyamasheke, aho uyu mwana w’umuhungu yari yajyanye n’abandi bana kuvoma ariko bakaza kujya mu kiyaga cya Kivu koga.

Umukozi w’umurenge wa Nyabitekeri ushinzwe irangamimerere, Nsabimana Jean Pierre yabwiye Kigali Today ko uwo mwana w’umuhungu witwa Tuyishime Eric ukomoka mu murenge wa Shangi, akaba yari yaje mu murenge wa Nyabitekeri gusura nyirakuru noneho ngo aza kujyana n’abandi bana kuvoma ku kiyaga cya Kivu, bagezeyo batangira koga; ari na bwo yarohamaga.

Kuva yarohama ku mugoroba wa tariki 06/08/2013 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ku mugoroba wa tariki 07/08/2013, umurambo w’uyu mwana w’umuhungu wari utaraboneka.

Uyu mukozi w’umurenge wa Nyabitekeri atanga ubutumwa bw’uko ababyeyi bakwiriye kuba hafi y’abana babo babarinda gukinira ku kiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku bantu baza muri aka karere badasanzwe bamenyereye amazi kuko nta bumenyi baba bafite bujyanye no koga, bityo kurohama kwabo bikaba byoroshye.

Ikindi Nsabimana asaba abaturage ni uko no mu gihe hagaragaye ibyago nk’ibyo, bajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo habe hakorwa ubutabazi bwihuse.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabitekeri buvuga ko bibujijwe kuvoma mu kiyaga cya Kivu kuko hari amavomero atunganyijwe hirya no hino abaturage bavomaho, ariko kandi bitewe n’uko ikiyaga cya Kivu kitazitiye, bikaba bisaba ko ababyeyi barinda abana babo bababuza kucyegera kuko gikunze guhitana ubuzima bwa benshi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka