Kanama: Batangiye gutoza abana kuzigama

Ibigo by’imari iciriritse byo mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu byatangije uburyo bwo kuzigama ku bana mu rwego rwo kubashishikariza umuco wo kuzigama bakiri bato.

Ubu buryo ngo bugiye gufasha abana kugira umuco wo kuzigama no kumenya agaciro ko gukora kimwe no gutegura ejo hazaza heza bitandukanye nibyo bamwe bakora basesagura ; nk’uko byemezwa na Nsengimana Fidele umugenzuzi mukuru w’ihuriro CLECAM Wisigara.

CLECAM Wisigara, isanzwe ishinzwe guteza imbere abahinzi n’aborozi mu murenge wa Kanama ibigisha kuzigama no gukora imishinga, aho bamwe mubateguye imishinga neza bashobora guhabwa inguzanyo bagashobora gusezerera ubukene.

Nsengimana Fidele avuga ko abana 200 bamaze kwitabira igikorwa cyo kwizigamira kandi ngo nubwo abana badafite ibyangombwa bibaranga CLECAM zibafasha kuburyo bashobora kwizigamira babifashijwemo n’ababyeyi.

Nubwo abana basanzwe batagira amafaranga ngo hari uburyo abana babonamo amafaranga bakayasesagura, Hishamunda Mariko uyobora CLECAM Zamuka akavuga ko aya mafaranga abana babona ariko bakabura icyo kuyakoresha bagahitamo kuyishimishamo ngo niyo bazigama kandi akazabafasha mu minsi iri imbere.

Nsengimana yizera ko mu minsi iri imbere iyi gahunda yo kuzigama ku bana izatera imbere maze abana bazigama bakazakura bamaze kumenya agaciro ko kuzigama no gukoresha amafaranga bazigama kuko kugira umutungo bibigisha no kuwukoresha no kuwucunga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka